Connect with us

Amakuru

Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC abibutsa ko intego y’iyi kipe ari ugutsinda buri mukino wose ikinnye, abasaba kuzajya mu kibuga bafite uwo murongo, by’umwihariko mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mutarama 2026, aho Maj Gen Nyakarundi yasuye APR FC ku kibuga cya sitade Ikirenga giherereye mu Karere ka Rulindo, aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo mu gihe yitegura umukino wa Super Cup uzabahuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

Mu butumwa yahaye abakinnyi, Maj Gen Vincent Nyakarundi yabibukije ko APR FC ari ikipe ishingiye ku muco wo gutsinda no guhatanira ibikombe buri gihe, kuko ibyo ari byo biyihesha izina n’icyubahiro mu gihugu no hanze yacyo.

Yagize ati “Ikiranga umukinnyi wa APR FC ni ugutsinda. Buri mukino mwinjiramo mugomba kuwufata nk’uw’ingenzi, kuko intsinzi yanyu ihesha ishema Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Ingabo z’u Rwanda muri rusange.”

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bwa RDF bufitiye icyizere gikomeye abakinnyi ba APR FC, avuga ko bababonamo ubushobozi bwo gutsinda ikipe iyo ari yo yose no gutwara ibikombe byose bikinirwa.

Ati “Guhera ku muzamu, ab’inyuma, abo hagati n’abasatira izamu, mwese muri abakinnyi batoranyijwe. Ni inshingano zanyu gukora itandukaniro, mukerekana ko mwambaye umwambaro w’iyi kipe mubikwiriye.”Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon

Maj Gen Nyakarundi yashimiye kandi abakinnyi n’abatoza ku myitwarire myiza n’umusaruro bagaragaje mu mikino iheruka, abasaba gukomeza uwo murongo no mu mukino wa Super Cup.

Yongeyeho ati “Nimutsinde umukino wo ku wa Gatandatu, bizaduhe imbaraga zo gukomeza no mu yindi mikino iri imbere, kuko gutsinda no gutwara ibikombe ni intego idahinduka ya APR FC.”

Yasoje abibutsa ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeje kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo bakomeze kwitwara neza no gusigasira izina ry’iyi kipe y’Ingabo.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru