Connect with us

Amakuru

Chelsea iri kwifuza kugura Vinícius Júnior

Dukurikije amakuru aturuka mu kinyamakuru Olé cyo muri Argentine, ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yatangiye kwifuza bikomeye gusinyisha rutahizamu w’umunya-Brésil Vinícius Júnior, ukinira Real Madrid, aho bivugwa ko iri gusuzuma gutanga akayabo ka miliyoni 150 z’amayero.

Muri uyu mwaka w’imikino, Vinícius ntiyitwaye neza nk’uko byari bisanzwe bimuranga. Uyu musore w’imyaka 24 amaze imikino 17 yikurikiranya adatsinda igitego, ibintu byatumye abakunzi ba Real Madrid batangira kwibaza ku hazaza he.

Ibi bijyana kandi n’uko ibiganiro byo kongera amasezerano ye byahagaze, n’ubwo Real Madrid yamuhaye amasezerano mashya yagombaga kumugeza mu 2027, ariko abamuhagarariye ntibarasubiza ku buryo bugaragara.

Iri hagarikwa ry’ibiganiro ryahise rituma amakuru y’igura n’igurishwa yiyongera, cyane cyane ku makipe akomeye yo muri Premier League. Chelsea, ifite nyiri ikipe Todd Boehly uzwiho gushora amafaranga menshi, ni yo iri kuvugwa cyane muri iyi dosiye.

Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, Chelsea iri gutekereza ku gutanga amafaranga ari hagati ya miliyoni 150 na 160 z’amayero. Naramuka aya mafaranga atanzwe kandi amasezerano akabaho, byaba ari imwe mu migura ihenze cyane mu mateka y’umupira w’amaguru, ndetse Vinícius akaba umukinnyi wahenze kurusha abandi bose baguzwe mu Bwongereza.

Ku ruhande rwa Real Madrid, ubuyobozi bw’iyi kipe buracyagerageza kumvikana na Vinícius ku masezerano mashya, ariko impande zombi ntizirabona aho zihurira ku bijyanye n’imishahara n’ibindi bigenerwa umukinnyi.

INDI NKURU WASOMA :Police FC ikomeje kwerekana ko ititeguye kurekura

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Madrid bwiteguye kumushyira ku isoko mu mpeshyi itaha mu gihe nta bwumvikane bundi bwaba bubayeho, kugira ngo batamubura mu 2027 kuko ashobora kugendera ubuntu.

Ibyo byose byiyongeraho n’umubano utagenda neza hagati ya Vinícius n’abafana bamwe ba Real Madrid.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru