Connect with us

Amakuru

AFCON2025- Rutahizamu wa Algeria yasabye imbabazi Lumumba

Mu mukino wo gushaka itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025 wahuje Algérie na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye inkuru yakomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko rutahizamu wa Algérie, Mohamed Amine Amoura, agaragaje imyitwarire yafashwe nabi na bamwe mu bafana.

Nyuma y’uko Algérie itsinze igitego cyabahesheje intsinzi mu mukino wari ukomeye cyane, Amoura yishimiye intsinzi akora ikimenyetso cy’umubiri cyafashwe n’abakunzi b’umupira benshi nk’igisuzuguro kigamije umufana uzwi cyane wa DR Congo, Michel Nkuka Mboladinga uzwi ku izina rya “Lumumba Vea”.

Uyu mufana azwi cyane mu gihugu cye kubera uko ahora ashyigikira ikipe y’igihugu mu buryo budasanzwe.

Iki gikorwa cya Amoura cyahise gikwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaza ko cyababaje, bavuga ko atari ugusuzugura umufana gusa, ahubwo ko cyakoze ku cyubahiro n’ishema by’Abanye-Congo muri rusange.

Abanenga uyu mukinnyi bavuze ko abakinnyi bakwiye kwitwararika imyitwarire yabo, cyane cyane iyo bari ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kubona uko byakiriwe, Amoura yahise asohora ubutumwa asaba imbabazi. Yavuze ko yari yuzuye amarangamutima y’umukino, kandi ko atari azi ubusobanuro n’agaciro k’uwo muntu wari mu bafana.

Yagize ati: “Ndasaba imbabazi abafana ba Congo. Sinari nzi icyo icyo kimenyetso gisobanura, kandi sinari mfite umugambi wo kubasuzugura.”

INDI NKURU WASOMA  BIFITANYE ISANO :Hura n’umufana wa DRC wahinduye amarira isomo ku si yose

Yakomeje ashimangira ko yubaha Congo n’ikipe yayo, ndetse ayifuriza amahirwe masa mu mikino iri imbere, by’umwihariko urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Yongeyeho ko yicuza cyane niba imyitwarire ye yarasobanuwe nabi, kuko atari byo yari agamije.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru