Connect with us

Amakuru

Siga isi ari nziza kurusha uko wayisanze – Enzo Maresca yivuye imuzi

Uwahoze ari umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko yiyumva nyuma yo gutandukana n’iyi kipe yo mu Bwongereza, icyemezo cyafashwe ku itariki ya 1 Mutarama.

Ni ubutumwa bwaje busoza icyumweru cyari cyaranzwe n’amakuru menshi ku byabereye inyuma y’imiryango ya Stamford Bridge.

Maresca, ukomoka mu Butaliyani, yavuye muri Chelsea nubwo yari yarafashije iyi kipe mu bihe byiza mu mwaka umwe rukumbi yari amaze ayitoza byuzuye.

Muri uwo mwaka, Chelsea yegukanye UEFA Conference League ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup), ibintu byashimwe n’abafana benshi.

Amakuru yavugaga ko Maresca yagiye bitewe n’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ye n’abayobozi b’ikipe.

Ibi byanashimangiwe n’amagambo yari yaravugiye mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko amasaha 48 yari abanje ari yo mabi cyane kuva yagera muri Chelsea, kubera kubura abamushyigikiye we n’ikipe.

Mu butumwa bwe, Maresca yatangiriye ku mvugo idasanzwe igira iti: “Siga isi imeze neza kurushaho uko wayisanze.”

INDI NKURU WASOMA :U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon

Yakomeje agaruka ku rugendo rwe muri Chelsea, avuga ko yatangiye urugendo rwe mu mikino yo gushaka itike ya Conference League, kandi ko agenda afite amahoro yo mu mutima kuko asize ikipe ikomeye aho ikwiye kuba iri.

Yashimiye cyane abafana ba Chelsea bamubaye hafi mu mezi 18 yamaze ayitoza, avuga ko inkunga yabo yagize uruhare rukomeye mu kugera mu mikino ya Champions League no kwegukana ibikombe by’ingenzi. Yongeyeho ko ayo mahirwe n’intsinzi azahora ayitwaza ku mutima we.

Maresca yanashimiye abakinnyi bose n’abandi bakozi bakoranye, abifuriza gukomeza gutsinda no kugira ibihe byiza mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka w’imikino no mu bihe biri imbere..

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru