Connect with us

Amakuru

RPL – Kiyovu Sports na Al Hilal zabonye intsinzi z’ingenzi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje ubwo hakinwaga imikino ibiri yakinwe, aho Kiyovu na Al Hilal zombi zabonye intsinzi z’ingenzi.

Kuri Stade Kigali Pelé, Kiyovu yitwaye neza itsinda Gicumbi FC ibitego 4–1, intsinzi yahise iyizamura ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona.

Abayovu batangiye kwishima hakiri kare nyuma y’uko Darcy Mutunzi afunguye amazamu ku munota wa 15, agaragaza icyizere n’ubusatirizi bukomeye bwa Kiyovu.

Icyakora, Gicumbi FC ntiyacitse intege kuko ku munota wa 26, umunya-Congo Moise Lola Kanda, wari umaze igihe gito asinyiye iyi kipe, yishyuriye Gicumbi, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1–1.

Mu gice cya kabiri, SC Kiyovu yagarutse ifite gahunda yo gutsinda byihuse. Ku munota wa 46 gusa, David Niyo, umaze iminsi ari mu bihe byiza, yatsinze igitego cya kabiri agarura Kiyovu imbere. Iki gitego cyahinduye isura y’umukino, Kiyovu itangira kuwugenzura mu buryo bugaragara.

INDI NKURU WASOMA :Intego za Ani Elijah nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine

Ku munota wa 63, Abdallahman Rukundo yongereye ikinyuranyo atsinda igitego cya gatatu, mbere y’uko Sandja Bulaya ashimangira intsinzi ku munota wa 84 atsinda icya kane, umukino urangira Gicumbi FC itsinzwe bikomeye.

Ku rundi ruhande, kuri Stade Ubworoherane i Musanze, Al Hilal yakomeje urugendo rwo kudatsindwa itsinda Musanze FC igitego 1–0. Iki gitego cyabonetse ku munota wa 74, nyuma y’ikosa rya Lubia Katembo witsinze mu izamu rye, bituma Al Hilal itahana amanota atatu y’ingenzi.

Iyi ntsinzi yazamuye Al Hilal ku mwanya wa munani n’amanota 23 mu mikino 11, mu gihe Musanze FC yamanutse ku mwanya wa cyenda n’amanota 22 mu mikino 16 imaze gukina.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru