Connect with us

Amakuru

Police FC iri kunoganoga rutahizamu wa AS Kigali

Mu gihe shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo igiye kugera mu gice cyayo cya kabiri [Phase retour], amakipe menshi atangiye kwitekerezaho, yiga aho yakongera imbaraga kugira ngo asoze umwaka w’imikino neza.

Muri ayo makipe, Police FC iri mu ziyoboye urutonde rwa shampiyona ni imwe mu zatangiye gutegura intambwe z’ahazaza, cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi.

Amakuru yizewe agera kuri The Drum avuga ko iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu iri kwifuza kongeramo rutahizamu mushya, ndetse ngo izina rya Rudasingwa Prince ukinira AS Kigali riyoboye abandi.

Uyu musore usanzwe azwiho gutsinda ibitego by’ingenzi, asigaje amezi atandatu gusa ku masezerano ye ari muri AS Kigali.

Ibi bituma AS Kigali na yo itangira gutekereza ku mahitamo ahari, kuko gutegereza ko umukinnyi yasoza amasezerano akagenda nta nyungu yinjije bishobora kutayigirira akamaro.

Ni muri urwo rwego bivugwa ko ishobora kwemera kumugurisha hakiri kare, mu gihe haboneka ikipe imwifuza cyane.

Ku ruhande rwa Police FC, kongeramo Rudasingwa byaba ari ugushimangira ubusatirizi busanzwe bufite amazina akomeye.

INDI NKURU WASOMA :Kiyovu Sports irimbanyije imyiteguro y’inteko rusange

Kuko aramutse aje yakwiyongera ku bandi barimo Ani Elijah, Emmanuel Arnold Okwi na Mugisha Didier, bose bashoboye gukina mu mwanya wa rutahizamu wa nimero icyenda.

Ibi byaha umutoza amahitamo menshi, bikongera n’ihangana mu bakinnyi.Nubwo nta cyemezo kirafatwa ku mugaragaro, biragaragara ko Police FC ifite intego yo gukomeza kuyobora shampiyona itizigamye, ikanitegura neza imikino yo kwishyura.

Magingo aya ,Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 32 ikaba irusha APR FC amanota atatu yonyine .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru