Connect with us

Amakuru

Eddie Howe yarasiye kure ibyo gutoza Manchester United

Umutoza mukuru wa Newcastle United, Eddie Howe, yatangaje ko yishimiye cyane akazi ke muri iyi kipe, ahakana ibihuha byamuhuzaga n’umwanya w’ubutoza muri Manchester United, nyuma y’uko Ruben Amorim yirukanwe kuri uwo mwanya.

Howe, wahawe akazi muri Newcastle mu Ugushyingo 2021, amaze igihe kinini ayitozamo ugereranyije n’abandi batoza benshi bo muri Premier League.

Muri iyi shampiyona, niwe umazemo igihe kinini uvanyeho Pep Guardiola wa Manchester City, Mikel Arteta wa Arsenal na Marco Silva wa Fulham. Ibi byerekana ko Newcastle yamugiriye icyizere kandi ko umushinga w’igihe kirekire wakomeje.

Abajijwe niba hari ikintu cyamuvana muri Newcastle, Howe yasubije ko nta kintu nk’icyo gihari kuri ubu.

Yagize ati: “Icy’ingenzi kuri njye ni uko ngira ibyishimo mu kazi, nkishimira inshingano mfite n’imibanire myiza n’abantu dukorana. Ubu ndishimye cyane.”

Yongeyeho ko nubwo mu mupira w’amaguru ibintu bishobora guhinduka vuba, kuri ubu atabona impamvu yo gutekereza kuhava.

N’ubwo mu bihe byashize habayeho umwuka mubi hagati ye n’uwari umuyobozi ushinzwe imikino, Paul Mitchell, byaje kurangira Mitchell avuye mu kazi, Howe yahise yubaka umubano mwiza na Ross Wilson wamusimbuye. Ibi byamufashije kongera gutuza no kwibanda ku iterambere ry’ikipe.

INDI NKURU WASOMA :Dore ibyo Rayon Sports izajya igenera Kwizera Olivier yasinyishije

Newcastle iri ku mwanya wa cyenda muri Premier League, ariko iri hafi cyane y’imyanya itanu ya mbere kuko itandukanwa n’amanota abiri gusa. Yanageze muri kimwe cya kabiri cy’Igikombe cya Carabao, ndetse ifite amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka ya Champions League igana muri 1/8.

Howe ashimangira ko gushyigikirwa n’abayobozi b’ikipe, barimo Ikigega cy’ishoramari rya Leta ya Saudi Arabia  na Jamie Reuben, ari ingenzi.

Ati: “Kugira ngo ikipe igire intsinzi, hagomba kubaho ubumwe kuva hejuru kugera hasi. Nifuriza ko ubu bufatanye bwakomeza igihe kirekire.”

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru