Connect with us

Imikino

AFCON2025 -Misiri na Nigeria zabonye itike ya ¼

Imikino ya ⅛ cy’irangiza ry’Igikombe cya Afurika cya 2025 yakomeje gukinwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, aho Misiri na Nigeria zombi zabonye itike yo gukina muri ¼ cy’iri rushanwa, nyuma yo gutsinda Benin na Mozambique mu mikino itari yoroshye yabahuje.

Umukino wa Misiri na Benin ni wo wabimburiye indi yakurikiyeho kuri uyu munsi. Benshi bari bategereje ko Les Pharaohs zitsinda ku buryo bworoshye, ariko Benin yagaragaje ko itari yaje nk’umukerarugendo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe irebye mu izamu, ahanini bitewe n’ubwirinzi bwitondewe n’amahirwe macye yabyazwe umusaruro.

Mu gice cya kabiri, Misiri yabonye igitego ku munota wa 69, cyatsinzwe na Marwan Attia ukina mu kibuga hagati. Gusa Benin ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 83 rutahizamu Jodel Dossou yishyuriye ikipe ye, bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

Muri iyo minota y’inyongera, Misiri yagaragaje ubunararibonye, ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Yasser Ibrahim ku munota wa gatatu. Icyizere cyarushijeho kwiyongera nyuma y’uko Mohamed Salah ashimangira intsinzi ku munota wa 124, bituma Misiri itsinda ibitego 3-1.

Misiri izahita itegereza umukino uzahuza Côte d’Ivoire na Burkina Faso, uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, hagamenyekane izahura na yo muri ¼.

Undi mukino wabereye ku kibuga cya Complexe sportif de Fès, uhuza Nigeria na Mozambique. Super Eagles yatangiye umukino n’imbaraga, nubwo igitego cya Victor Osimhen ku munota wa kabiri cyateshejwe agaciro nyuma yo kwitabaza VAR, umusifuzi Abdou Abdel Mefire akemeza ko habayemo kurarira.

INDI NKURU WASOMA :Kepler yakuye inkingi ya mwamba muri APR

Nigeria ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 20 Ademola Lookman yafunguye amazamu, aherejwe umupira na Akor Adams. Uyu Adams yanatanze undi mupira wavuyemo igitego cya kabiri cyinjijwe na Osimhen nyuma y’iminota itanu gusa.

Mu gice cya kabiri, Osimhen yongeye gutsinda ku munota wa 47, mbere y’uko Akor Adams ashyiramo igitego cya kane ku munota wa 79, gishimangira intsinzi ya Nigeria.

Nigeria izahura n’ikipe izava hagati ya Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino