Connect with us

Amakuru

Rayon Sports yibitseho myugariro ukubutse mu Buhinde

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ko yiyemeje kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo, nyuma yo gusinyisha myugariro wo hagati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Caongo, Ramazani Tshimanga Tshilembi, mu rwego rwo kwitegura neza igice cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/2026.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yageze muri Gikundiro muri iri soko rito ryo muri Mutarama, aje kunganira abandi myugariro mu murongo w’inyuma w’ikipe yambara ubururu n’umweru.

Ramazani azwiho uburebure budasanzwe bwa metero 1.95, bikamuha amahirwe menshi mu mikino yo mu kirere no mu guhangana n’abataka b’ikipe bahanganye.

Uretse uburebure, Ramazani afite umwihariko wo gukoresha amaguru yombi, ikintu kimufasha gukina haba ku ruhande rw’iburyo cyangwa ibumoso mu mutima wa ba myugariro, bigatuma aba umukinnyi w’ingirakamaro mu mikinire itandukanye umutoza ashobora gukoresha.

Mbere yo kugera mu Rwanda, Ramazani yari amaze igihe akinira Real Kashmir FC yo mu Buhinde, yayisinyiye mu 2024.

Mbere yaho kandi, yanyuze muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo, aho yasinyiye Cape Town City amasezerano y’imyaka itatu mu 2023, n’ubwo atayasoje.

Mu gihugu cye, yamenyekanye cyane akinira JS Groupe Bazano y’i Lubumbashi, ndetse ananyura muri AS Vita Club mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

INDI NKURU WASOMA :Kepler yakuye inkingi ya mwamba muri APR

Uyu myugariro kandi si mushya ku rwego mpuzamahanga, kuko yigeze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya RDC y’abatarengeje imyaka 20, anakina imikino ya Jeux de la Francophonie yabereye i Abidjan mu 2017.

Murera  yitegura FERWAFA Super Cup imaze kandi k wibikaho abandi bakinnyi barimo rutahizamu Bienvenu Joachim Vigninou ukomoka muri Bénin, myugariro Yannick Bangala Litombo wo muri RDC, ndetse n’umunyezamu Kwizera Olivier.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru