Connect with us

Amakuru

Mu ishusho ngari ,icyo Ruben Amorim watandukanye na Manchester United azize

Nyuma y’amezi 14 gusa atoza Manchester United, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko umutoza w’Umunya-Portugal Ruben Amorim atagifite akazi ke.

Ni icyemezo cyatunguye benshi mu bafana, ariko nanone kigaragaza isura nyayo y’ibibazo byari bimaze igihe bigaragara kuri Old Trafford.

Ubwo Amorim yageraga muri Manchester United, hari icyizere kinini. Abayobozi b’ikipe n’abafana bumvaga ko umutoza wari waritwaye neza muri Sporting Lisbon ashobora kuzana impinduka zikomeye.

Yagaragaraga nk’umuntu ukora cyane, wicisha bugufi kandi uvuga ukuri imbere y’itangazamakuru. Icyakora, uko imikino yicumaga niko byarushagaho kugaragara ko atisanzuye muri uwo mwanya munini.

Nubwo Manchester United yakoresheje arenga miliyoni 200 z’ama-Pounds igura abakinnyi bashya b’imbere mu kibuga, ndetse Amorim akaba yari yarabonye umwanya uhagije wo gutegura uyu mwaka w’imikino, umusaruro ntiwigeze uba mwiza na mba.

Imikino myinshi yaratsindwaga, amanota arabura, bityo ubuyobozi bubura uko bwamugoragoza igihe kinini nk’uko bwabyifuzaga mu ntago.

Kimwe mu byamunaniye cyane ni ugukomera ku byemezo bye. Gutsimbarara kuri Bruno Fernandes nk’inkingi ya mwamba mu kibuga hagati byagize ingaruka ku bandi bakinnyi barimo Kobbie Mainoo, watangiye kubura amahirwe yo gukina.

Hari n’ababona ko yanze kugurisha Fernandes igihe yari agishakishwa n’amakipe yo muri Arabie Saoudite, nyamara ayo mafaranga yari gufasha kuvugurura ikipe mu buryo bwagutse.

INDI NKURU WASOMA :Bruno Ferry yahishuye umugambi wo kwihorera kuri Mukeba

Ikindi cyagize uruhare ni uko Amorim yasanze ikipe yarubakiwe undi mutoza, Erik ten Hag. Abakinnyi benshi yari yaragiye bazanywe ku bitekerezo bya Ten Hag, bituma Amorim agorwa no gushyira mu bikorwa sisiteme ye ya 3-4-3.

Nubwo iyo sisiteme yarigeze gukora ahandi yanyuze, byagaragaye ko itajyanye n’ubushobozi bw’abakinnyi yari afite, ariko we akomeza kuyitsimbararaho.

Uyu mutoza yisanze yiyongera ku rutonde rurerure rw’abatoza bananiwe muri Manchester United kuva Sir Alex Ferguson yagenda. Ibi bituma hibazwa niba koko aka kazi kadahindutse umutwaro ku wese ugafata, bitewe n’amateka akomeye y’iyi kipe .

 

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru