Connect with us

Amakuru

AFCON2025-Tunisia yahagaritse abatoza b’ikipe y’igihugu nyuma yo gusezererwa

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia (FTF) ryatangaje ko ryahagaritse ku mugaragaro amasezerano y’abagize bose bagize itsinda rya tekiniki ry’ikipe y’igihugu.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Tuniziya isezerewe mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN 2025) kiri kubera muri Maroc, aho yasezerewe mu ijonjora rya 1/8 ku wa Gatandatu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwayo rwa Facebook, ubuyobozi bwa FTF bwemeje ko habayeho kumvikana n’impande zombi mu gusoza amasezerano yari afitanye n’abatoza b’ikipe y’igihugu.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Tuniziya avuga ko umutoza mukuru, Sami Trabelsi, yasinyiye ku mugaragaro iseswa ry’amasezerano mu nama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Rabat muri Maroc.

Uku gutandukana kwabaye nyuma yo gutsindwa na Mali mu mukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1, ariko Mali igakomeza itsinze penaliti 3-2. Ibi byari igihombo gikomeye ku ikipe yatwaye CAN mu 2004, yari ifite intego zo kugera kure muri iri rushanwa.

INDI NKURU WASOMA :Mu ishusho ngari ,icyo Ruben Amorim watandukanye na Manchester United azize

Urugendo rwa Tuniziya muri iri rushanwa ntirwagenze neza uko byari byitezwe. Yatangiye itsinda Uganda ibitego 3-0, ikurikiraho gutsindwa na Nigeria ibitego 3-2, mbere yo kunganya na Tanzania igitego 1-1 mu mikino y’amatsinda. Iyi myitwarire idahoraho ni yo yaje gutuma isezerewe hakiri kare.

Sami Trabelsi yari asanzwe afitanye amateka maremare n’ikipe y’igihugu. Yatangiye kuyitoza mu 2011 nyuma yo kuba umutoza wungirije, ariko yegura mu 2013 kubera umusaruro mubi muri CAN y’uwo mwaka.

Yagarutse muri 2025 afite inshingano zo gutegura ikipe y’igihugu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 no kwitwara neza muri CAN.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru