Connect with us

Amakuru

AFCON2025 -Umutoza wa Tunisia yemeye gushyirwaho umugayo wose

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tunisia, Sami Trabelsi, yemeye ko afite uruhare runini mu gusezererwa kwayo mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika (AFCON) riri kubera muri Maroc, nyuma yo gutsindwa na Mali kuri penaliti mu ijonjora rya 1/8.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mohammed V warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe no mu y’inyongera, mbere y’uko Mali itsinda penaliti 3-2. Urugendo rwa “Carthage Eagles” muri AFCON ya 35 rwahagarikiwe aho, nubwo bari bafite amahirwe menshi yo gutsinda.

Tunisia yatangiye umukino igorwa n’imvune ya myugariro Dylan Bronn wasohotse kare. Gusa Mali na yo yagize igihombo gikomeye ubwo Wayo Coulibaly yerekwaga ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Hannibal Mejbri, bituma irangiza igice kinini cy’umukino iri mu bakinnyi 10.

N’ubwo Tunisia yari ifite umubare w’abakinnyi urenze, byayigoye gucengera izamu rya Mali. Byaje kugerwaho mu minota ya nyuma y’umukino, aho Firas Chaouat yatsinze igitego ku mutwe avuye ku mupira wa Elias Saad, abashyira imbere 1-0. Ibyishimo byabo byabaye iby’akanya gato, kuko mu minota y’inyongera Mali yahawe penaliti nyuma y’ikosa rya Yassine Meriah mu rubuga rw’amahina, maze Lassine Sinayoko ayinjiza neza.

Nyuma y’iminota 120, hagiyeho penaliti, aho umunyezamu wa Mali Djigui Diarra yabaye intwari atsinda penaliti ebyiri, indi ikajya hejuru y’izamu, bituma Mali ikomeza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trabelsi yemeye ko Tunisia yananiwe gukoresha amahirwe yari ifite. Yagize ati: “Gutsindwa ni ugutsindwa, n’iyo byaba kuri penaliti. Twari dufite amahirwe kuko bari mu bakinnyi 10, ariko ntibyadukundiye. Inshingano ni izanjye nk’umutoza; abakinnyi bakoze uko bashoboye.”

INDI NKURU WASOMA :Police FC ikomeje kwerekana ko ititeguye kurekura

Ku ruhande rwa Mali, umutoza Tom Saintfiet yagaragaje ibyishimo byo kugera muri 1/4, avuga ko intego yabo ari ugukomeza mu irushanwa. Mali izahura na Senegal muri 1/4.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru