Rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah, yagaragaje ko ari mu bihe byiza nyuma yo gutsinda ibitego bitatu no gutanga umupira wavuyemo ikindi, mu mukino wahuje ikipe ye na Gorilla FC, bigafasha iyi kipe y’Igipolisi gukomeza kuyobora Shampiyona y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, ni bwo hakomezaga imikino y’Umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League, iri gukinirwa ku bibuga bitandukanye birimo na Kigali Pelé Stadium.
Police FC yari iyoboye urutonde yakiriye Gorilla FC yari iri ku mwanya wa 12, mu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru batari bake.
Umukino ugitangira, Police FC yahise ifata iya mbere mu kuwugenzura, ishyira igitutu ku izamu rya Gorilla FC.
INDI NKURU WASOMA :Ibyitezwe mu gihe AFCON igeze aho umwana arira nyina ntiyumve !
Ku munota wa 12, Ani Elijah wari umaze iminsi adatsinda yaje guca amarenga yo kugaruka mu bihe bye byiza, atsinda igitego cya mbere nyuma yo gukoresha neza amahirwe yari abonye mu rubuga rw’amahina.
Police FC yakomeje gusatira, bituma ku munota wa 37, Ani Elijah yongera kwandika izina rye ku kibaho cy’abatsinze, atsinda igitego cya kabiri, bituma amakipe ajya kuruhuka Police FC iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yagerageje gukosora amakosa, ariko igitutu cyakomeje kuba kinini. Ku munota wa 53, Ani Elijah yatanze umupira mwiza wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na Gakwaya Leonard.
Nyuma y’aho, Elijah yaje gutsinda igitego cya kane kuri penaliti, igitego cyamuhesheje gushimirwa bikomeye n’abafana mbere y’uko asimburwa na Allan Katerega. Elijah yanahise atoranywa nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Umukino warangiye Police FC itsinze Gorilla FC ibitego 4-0, intsinzi yahise iyigeza ku manota 32, ikomeza kuyobora shampiyona irusha APR FC amanota atandatu.
Mu wundi mukino wabereye igihe kimwe, AS Kigali yatsinze Etincelles FC igitego 1-0, bituma igera ku manota 15 iva mu murongo utukura, mu gihe Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yahise imanuka ku mwanya wa nyuma n’amanota 11.