Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) irongera gusubukurwa ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama, nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri kahariwe kwizihiza umwaka mushya.
Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi iratanga icyizere cyo kubona amakipe ahatana ashaka kwitwara neza mu mikino ibanza y’uyu mwaka.
Umukino uzakurura amaso ya benshi ni uzahuza Gicumbi FC na Al Hilal FC, uteganyijwe kubera kuri Stade Kigali Pelé saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30).
Al Hilal iri ku mwanya wa 12 n’amanota 17, irashaka gutsinda uyu mukino kugira ngo yiyegere imyanya ya mbere icumi. Intsinzi yayifasha kugera ku mwanya wa 8 n’amanota 20, ikaba yagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo n’ikipe iyoboye urutonde, Police FC.
Al Hilal kandi ifite imikino ine itarakina, bivuze ko mu gihe yayitwaramo neza ishobora kongeraho amanota 12, bigatuma ihindura isura yayo muri shampiyona.
Umutoza wayo, Laurențiu Aurelian Reghecampf, yatangaje ko n’ubwo batsinzwe amanota mu mikino ishize, ubu batangiye kongera kwitwara neza.
Yagize ati: “Twagize aho dutakaza amanota, ariko ubu turi kugarura imbaraga. Icyo dushaka ni ugukomeza kuba indahemuka no guharanira buri nota.”
INDI NKURU WASOMA :Dore abafite amahirwe yo gusimbura Enzo Maresca wasezeye Chelsea
Ku rundi ruhande, Gicumbi FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 18. Itsinziye mu rugo, yahita igira amanota 21, ikangana na Rayon Sports iri ku mwanya wa 7.
Umutoza wa Gicumbi, Justin Bisengimana, yavuze ko intego yabo ari ukuzamura umwanya barangirizaho imikino ibanza.
Yagize ati: “Intego yacu ni ukugera ku mwanya mwiza. Kwinjira mu makipe umunani ya mbere mu mikino ibanza bizaduha umusingi mwiza w’imikino yo kwishyura.”
Mu yindi mikino izakinwa kuri uwo munsi, Marines FC izakira Amagaju FC kuri Stade Umuganda saa cyenda z’amanywa (15:00), mu gihe Gasogi United izacakirana na Musanze FC kuri Stade Kigali Pelé Stadium ku isaha imwe.