Ikipe y’igihugu ya Tanzania yakoze amateka adasanzwe kuri bo mu irushanwa rya Afurika ry’ibihugu (AFCON), igerera muri 1/8 ku nshuro yayo ya mbere, nyuma y’imyaka 45 yitabiriye iri rushanwa.
Ibi yabigezeho nyuma yo kunganya na Tunisia igitego 1-1 mu mukino wabereye i Rabat muri Maroc, mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C.
Tunisia ni yo yabanje kubona izamu, ku munota wa 43’ ubwo Ismael Gharbi yinjizaga penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Hazem Mastouri mu rubuga rw’amahina. Iyi penaliti itavuzweho rumwe yatanzwe n’umusifuzi wo muri Congo nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga rya VAR.
Icyakora, ibyishimo bya Tunisia ntibyatinze kuko ku munota wa kabiri w’igice cya kabiri, Feisal Salum yishyuye igitego cya Tanzania, atera ishoti rikomeye riturutse hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ujya mu mfuruka y’izamu rya Aymen Dahmen.
Nubwo Tanzania itaratsinda umukino n’umwe mu mikino 3 yakinnye muri iki gikombe cy’Afurika gikomeje kubera muri Morocco, yageze muri 1/8, Nk’Ikipe yabaye iya 3 nziza (Best looser) nyuma yo kunganya imikino inshuro 2 bagatsindwa 1.
Uwo mwanya yari iwuhataniye na Angola yabarizwaga mu itsinda B yo yahise isezererwa kandi nayo ifite amanota 2 mu itsinda, Tanzania yakomeje kubera irusha Angola ibitego yatsinze, Tanzania yatsinze ibitego 3 mu gihe Angola yatsinze 2. Andi makipe yazamutse ari aya 3 ni Sudan, Benin, Mozambique.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda rya C Nigeria yatsinze Uganda ibitego 3-1, isoza itsinze imikino yose yo mu matsinda, Ari nayo kipe yonyine yabikoze muri iki gikombe cy’Afurika.
INDI NKURU WASOMA :Nigeria yaciriye agahigo kadasanzwe kuri Uganda y’abakinnyi 10
Umutoza wa Tanzania, Miguel Gamondi, wavukiye muri Argentine, yahaye amahirwe umunyezamu Hussein Masaranga w’imyaka 33 gukina umukino we wa mbere muri AFCON, mu gihe umutoza wa Tunisia Sami Trabelsi yasize kapiteni Ferjani Sassi ku ntebe y’abasimbura, nubwo yaje kwinjira mu gice cya kabiri agakina umukino we wa 100.
Tunisia izacakirana na Mali mu mukino wa 1/8 uzabera i Rabat, mu gihe Tanzania izakina na Morocco yakiriye irushanwa.