Connect with us

Imyidagaduro

Dore Bimwe Mu byaranze Ibirori byo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, nibwo hatanzwe ku nshuro ya gatandatu ibihembo bya Isango na Muzika Awards (IMA) bitegurwa na Isango Star, bigamije gushimira no guhemba abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa bitwaye neza mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, byitabirwa n’abahanzi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki.

Ibihembo by’uyu mwaka byabanjirijwe n’ibitaramo bitanu byazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu birimo i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, Rubavu, i Kayonza, i Musanze muri UR-CAVM ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Ibyo bitaramo byari bigamije kwegera abakunzi b’umuziki no gukomeza kumenyekanisha Isango na Muzika Awards mu gihugu hose.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibi birori, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Agatesi Laetitia, yashimiye abafatanyabikorwa n’abakunzi b’iki gikorwa bagize uruhare mu gutuma ibi bihembo bikomeza kubaho, ashimangira ko Isango na Muzika Awards yatangijwe mu bihe bikomeye bya COVID-19 ariko igakomeza kubera ubufatanye n’urukundo by’abakunzi b’umuziki.

Mu byishimiwe muri ibi bihembo, Diez Dola yabaye umuhanzi mwiza w’umwaka ukizamuka, ahigitse RunUp, Real Roddy na Olimah. Mu cyiciro cy’indirimbo zo guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas begukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka, bahigitse Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi na Papi Clever, bagaragaza ko iki gihembo kibahaye imbaraga zo gukomeza umurimo wabo wo kuramya Imana binyuze mu muziki.

Director GAD ni we wabaye Video Director mwiza w’umwaka, ahigitse Director Sixte, Eazy Cuts na Fayzo Pro, mu gihe Element EleéeH yabaye Producer mwiza w’umwaka, ahigitse Prince Kiiiz, Muriiro na Loader. Mu njyana ya Hip Hop, Kivumbi King yabaye umuraperi mwiza w’umwaka, ahigitse Bushali, Riderman na Bruce The 1st, mu gihe Lionel Sentore yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana gakondo, ahigitse Cyusa Ibrahim, Jules Sentore na Rukotana Victor.

Indirimbo “Folomiana” ya The Ben, Chriss Eazy na Kevin Kade ni yo yabaye indirimbo ihuriwemo n’abahanzi benshi nziza y’umwaka, ihigitse “Beauty on Fire”, “A La Vie”, “Delicious” na “Repete”. Indirimbo “Tsunami” ya RunUp yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka, itsinze izirimo “Tombe” ya Element EleéeH, “Folomiana” ndetse na “Molela” ya Ross Kana. Album “Colorful Generation” ya Bruce Melodie ni yo yabaye album nziza y’umwaka, ihigitse “Plenty Love” ya The Ben, “Hear to Stay” ya Ariel Wayz na “Now or Never” ya Papa Cyangwe.

Mu cyiciro cy’abahanzikazi, Bwiza yabaye umuhanzikazi mwiza w’umwaka ahigitse Ariel Wayz, Alyn Sano na France Mpundu, mu gihe The Ben yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu bagabo, ahigitse Bruce Melodie, Kevin Kade na Kivumbi King. Uyu muhanzi yashimiye abo bari bahanganye avuga ko bose bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Abahanzi b’inararibonye barimo Massamba Intore, Nyiranyamibwa Suzana na DJ Zizou Alpacino bahawe ibihembo by’icyubahiro kubera uruhare rukomeye bagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwusigira umurage urambye.

Ni mu gihe kandi umunyamakuru w’inararibonye Jean Lambert Gatare yunamiwe byihariye ku ruhare yagize mu guteza imbere itangazamakuru ry’imyidagaduro n’umuziki, by’umwihariko binyuze mu biganiro byaranze Isango Star.

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2025 byongeye kugaragaza iterambere n’uruhare rukomeye umuziki nyarwanda uri gukomeza kugira mu myidagaduro n’umuco nyarwanda, bikaba byagaragaje umuhate wa Isango Star mu gushimira no guha agaciro abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere ry’uyu mwuga.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imyidagaduro