Connect with us

Amakuru

RPL Recap -Djibril Ouattara wa APR FC nta kosa imbere ya Gasogi United

Ikipe ya APR FC yongeye gutanga ubutumwa bukomeye mu rugamba rwa Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wari ufite igitutu ku mpande zombi. APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze kugumana intera nto na Police FC iyoboye urutonde, mu gihe Gasogi United yashakaga guhagarika umusaruro muke yari imaranye imikino itatu idatsinda.

Kuva umukino watangira, APR FC yahise ifata iya mbere mu kugenzura umupira, yerekana ko ishaka igitego kare. Ubwugarizi bwa Gasogi bwageragezaga kwihagararaho, cyane cyane binyuze ku munyezamu Cuzuzo Aimé Gael, wayirokoye ku buryo butandukanye burimo n’ishoti rikomeye rya Djibril Ouattara ku munota wa 12.

Igice cya mbere cyari kigiye kurangira amakipe anganya ubusa ku busa, ariko ku munota wa 45, Ngono Guy Hervé wa Gasogi yakoreye ikosa Djibril Ouattara hafi y’urubuga rw’amahina. Ouattara yahise yishyura ikosa ateramo ishoti rikomeye ryanyuze mu rukuta, APR FC ifungura amazamu.

Mu gice cya kabiri, Gasogi United yagarutse ifite imbaraga ishaka kwishyura, ariko amahirwe ntiyayikundira. APR FC yakoze impinduka zafashije umukino, yongeramo imbaraga hagati no mu busatirizi.

INDI NKURU WASOMA :Joao Pedro atumye Chelsea ikura inota rikomeye i St James’ Park

Mu minota y’inyongera, ubwo Gasogi yari yazamutse yose, APR FC yayifatiye ku gusatira byihuse. Mamadou Sy yatanze umupira mwiza kuri Aliou Souane, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90+3, ashimangira intsinzi y’Ingabo.

Iyi ntsinzi yahise ishyira APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 23, ikomeza gukurikira Police FC ifite 29. Gasogi United yo yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 18.

Mu yindi mikino, Musanze FC yatsinze AS Muhanga 3-0, mu gihe Mukura VS yatsinze Amagaju FC 1-0 i Huye.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru