Umwuka w’ihangana ukomeje gututumba hagati ya The Ben na Bruce Melodie, ubwo imyiteguro y’igitaramo “The Nu Year Groove 2026” cya The Ben, cyatumiwemo Bruce Melodie, igize kure. Abakunzi b’umuziki banyuranye bakomeje kwibaza niba The Ben yaba agiye gusubiza Bruce Melodie mu ndirimbo ye nshya yitegura gusohora mu masaha make, “Indabo zanjye.”
Ibi byaturutse ku magambo umuhanzi The Ben yaraye asangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, yatumye abenshi bagaruka kuri ayo magambo bitewe n’indirimbo ya Kendrick Lamar yaherekeje ayo magambo. Iyo ndirimbo yitwa “Not Like Us” yamenyekanye cyane mu ihangana rya Kendrick na Drake.
Ni amagambo benshi batekereje ko ari ugusubiza Bruce Melodie, aho yagize ati:
“Igihe kirageze cyo kwereka isi itandukaniro riri hagati y’ikirango n’igicucu. Hari impamvu nari naracecetse… igisamagwe ntikirukira buri rusaku rwose ruri mu byatsi. Ariko kuko wakoze uko ushoboye kose ngo nkwiteho, ni ngombwa ko nshyira ibintu byose mu mwanya wabyo nyakuri.”
Ibyo yabihishuye nyuma y’uko Bruce Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Munyakazi.”
Wumvise neza indirimbo “Munyakazi” ya Bruce Melodie aherutse gusohora, ukayiha umwanya, hari aho agira ati:
“Ntimukangereranye n’utunyamanswa duto, ntukubita injanja.”
Ni amagambo benshi batekereje ko ari ayo gushoza intambara y’amagambo kuri The Ben, cyane ko aba bahanzi bamaze iminsi bakunze kugereranywa cyane. Uretse kuba abakunzi babo bakunze kubagereranya, The Ben akunze kwiyita Tiger “Igisamagwe”, ibyo bahuza no kuba Bruce Melodie yarariribye asaba abantu kutongera kumugereranya n’utunyamanswa duto.
Kandi ibi byagaragariye cyane mu kindi gice agaragara ahuhisha umusatsi w’umwe mu basore bari muri iyi ndirimbo ukahita uguruka. Uku guhuha umusatsi byafashwe nk’ubundi bushotoranyi, kuko benshi bazi ko The Ben ajya yambara umusatsi, bityo Bruce Melodie akaba yabimucyuriye muri iyi ndirimbo nshya.
Bruce Melodie kandi muri iyi ndirimbo agaragara afite PlayStation mu ntoki, igikoresho gifite amateka akomeye mu mubano we na The Ben. Mu mashusho anagaragara agitunga umuntu ujya gusa neza na The Ben, wambaye nka we, n’imisatsi nk’iye. Mu ntangiriro za 2024 ni bwo Bruce Melodie yakoresheje itangazamakuru avuga ku mubabaro yagize ubwo yasangaga The Ben ari gukina PlayStation mu gihe bari bafitanye gahunda yo guhura bagakora indirimbo bari bateganyijeho hit. Icyo gihe yavuze ko

