Connect with us

Amakuru

Amaso y’abaguruye amatike y’igikombe cy’Isi yaheze mu kirere

Bamwe mu bafana baguze amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, hanyuma bakayagurisha binyuze ku rubuga rwemewe rwa FIFA, baracyategereje kwishyurwa amafaranga yabo, nubwo hashize iminsi irenze iyo amategeko ya FIFA ateganya.

Ibi byagaragajwe n’iperereza ryakozwe na BBC Sport, ryerekana ko hari abantu FIFA ibereyemo ibihumbi by’amapawundi.

Mu mategeko yayo, FIFA igaragaza ko umuntu wagurishije itike ku isoko ryayo ryemewe agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 60 uhereye igihe itike igurishijwe. Nyamara, hari abagurishije amatike yabo mu ntangiriro z’Ukwakira batarabona amafaranga yabo kugeza ubu.

FIFA, isanzwe inengwa ku bijyanye n’ibiciro by’amatike ya World Cup, yanze gutanga ibisobanuro byimbitse ku mpamvu zituma ayo mafaranga atinda.

Icyakora, BBC Sport ivuga ko impamvu nyamukuru ishobora kuba ari uko FIFA ikeneye amakuru y’inyongera ajyanye na konti za banki z’abagomba kwishyurwa mbere yo kohereza ayo mafaranga.

Amatike avugwa muri iyi nkuru ni ayo mu cyiciro cya mbere cyo kuyagurisha (pre-sale draw) cyabaye muri Nzeri, cyamaze iminsi 10, aho amatike agera kuri miliyoni imwe yashyizwe ku isoko.

INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yemeye ko iri mu bihe bikomeye

Abari bemerewe kuyasaba ni abafite amakarita ya Visa gusa, bikaba bitaramenyekana umubare nyawo w’abafana bagizweho ingaruka n’iki kibazo.

Umufana w’u Bwongereza witwa Iain yabwiye ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru ko FIFA imubereyemo hafi amapawundi 650, nyuma yo kugurisha itike y’umukino wo gufungura wa Canada uzabera i Toronto. Yari ateganyije gukoresha ayo mafaranga agura amatike y’u Bwongereza, kuko gahunda y’imikino yamaze gutangazwa.

Yagize ati: “FIFA iri kwinjiza miliyari z’amafaranga kuri iyi World Cup, ariko inanirwa gukora igikorwa cyoroshye nko kwishyura ku gihe. Iri tatinda ririmo kugira ingaruka kuri benshi.”

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru