Connect with us

Amakuru

Van de Ven yatunguwe nuko Tottenham Hotspur yirukanye Ange Postecoglou

Myugariro wa Tottenham Hotspur, Micky van de Ven, yatangaje ko atigeze na gato ateganya ko ikipe ye yari kwirukana uwari umutoza wayo, Ange Postecoglou, nubwo hari ibihe byari bigoye mu mikino ya shampiyona.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na podcast ‘The Overlap’, aho yagarutse ku buryo yababajwe n’icyemezo cy’ubuyobozi bw’ikipe.

Postecoglou yirukanywe nyuma y’iminsi 16 gusa afashije Tottenham kwegukana igikombe cya Europa League, intsinzi yari imaze imyaka 17 itagerwaho n’iyi kipe.

Nubwo intsinzi yo ku mugabane w’i Burayi yari iy’agaciro, umusaruro mubi muri Premier League waramukurikiranye, aho Tottenham yasoreje ku mwanya wa 17 mu mwaka we wa nyuma.

Van de Ven yavuze ko Postecoglou yari umutoza mwiza kandi akamukunda cyane, nubwo atamenye neza ibyabereye inyuma y’amarido.

Yavuze ko byamubereye ibintu bidasanzwe kubona umutoza wahesheje ikipe igikombe yirukanwa vuba atyo. Yongeyeho ko yahise abibwira se n’inshuti ze, ababwira ko atari abyiteze na gato.

Uyu mutoza w’Umunya-Australia yari yageze muri Tottenham avuye muri Celtic mu mwaka wa 2023, asimbuye Antonio Conte.

Yatangiye neza cyane, atakaza umukino n’umwe mu mikino 10 ya mbere ya shampiyona, atsindamo amanota 26. Icyakora, nyuma yaho, umusaruro waragabanutse, batakaza imikino myinshi bityo babura itike ya Champions League ku manota abiri gusa.Micky van de Ven

INDI NKURU WASOMA:PSG yategetswe kwishyura Kylian Mbappé miliyoni 60

Mu mwaka wakurikiyeho, Tottenham yatsinze imikino 11 gusa mu mikino 38 ya shampiyona, ibintu byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo kumusimbuza Thomas Frank wahoze atoza Brentford.

Van de Ven yemeye ko yakundaga imikinire ya Postecoglou isatira, ariko akavuga ko hari igihe ikipe yaburaga “plan B”.Ange Postecoglou holding the Europa League trophy

We na Cristian Romero bigeze kuganira n’umutoza basaba ko bakwitwara neza mu bwugarizi, ariko Postecoglou abasaba kubikemurira mu kibuga.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru