Connect with us

Imikino

RPL : Girumugisha  mu byatumye Rutsiro FC  ihagarika Al Hilal SC

Ikipe ya Al Hilal SC yahagaritswe mu rugendo rwo kudatsinzwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Mbere.

Uyu mukino wahinduye isura yawo, ubwo umukinnyi wo ku ruhande rwa Al Hilal, Jean Claude Girumugisha, yari amaze kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 31′.

Uyu mukinnyi w’Umurundi yari yabanje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Rutsiro Fc, mbere y’uko yongera guhabwa indi kubera kugaragaza kutanyurwa n’icyemezo cy’umusifuzi Abdul Twagirumukiza.

Mbere y’uko Al Hilal isigara icumi, Rutsiro FC yari yamaze gufungura amazamu. Byabaye ku munota wa 26′, ubwo myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Jean Kabula, yatsindiraga igitego cyiza cyane kuri coup franc, umupira awushyira mu mfuruka yo hejuru y’izamu.

INDI NKURU WASOMACamarade wa Bugesera Fc ati “Utsinda Rayon Sports ukaryama ugasinzira”

Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwiharira umupira kwa Rutsiro FC, mu gihe Al Hilal yagaragaraga nk’iri mu rungabangabo. Icyakora, mu gice cya kabiri, Al Hilal yagarutse ifite imbaraga nshya, ibyo byayifashije kwishyura ku munota wa 60 binyuze kuri El Hadji Kane.

Nubwo Al Hilal yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi, Rutsiro FC ni yo yaje kugira ijambo rya nyuma. Ku munota wa 82, Amza Nkubito yatsinze igitego cyahesheje Rutsiro amanota atatu y’ingenzi.

Iyi ntsinzi yabaye iya gatatu ya Rutsiro FC muri uyu mwaka w’imikino, inahagarika imikino ine ya Al Hilal yari imaze idatsindwa. Yanabaye intsinzi ya mbere ya Rutsiro muri shampiyona kuva Umutoza mushya, Gustave Niyonkuru, yagirirwa icyizere ku Cyumweru gishize.

Ahandi, Al-Merrikh ya Darko Novic yakomeje kwitwara neza itsinda Amagaju FC igitego 1-0, cyatsinzwe kare ku munota wa gatanu na Aboubacar Bashir Bangoura, bituma igera ku mwanya wa cyenda n’amanota 15.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino