Connect with us

Amakuru

PSG yategetswe kwishyura Kylian Mbappé miliyoni 60

Urukiko rwo mu Bufaransa rushinzwe imanza z’umurimo rwategetse Paris Saint-Germain (PSG) kwishyura uwahoze ari rutahizamu wayo, Kylian Mbappé, amafaranga angana na miliyoni 60 z’amayero, ashingiye ku mishahara n’uduhimbazamusyi atahawe mu gihe yari akiri muri iyi kipe.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’igihe kirekire habayeho impaka hagati ya Mbappé na PSG, zari zagejejwe mu rukiko rwa Paris mu Ugushyingo k’umwaka ushize.

Mbappé, ubu ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yari yasabye ko yishyurwa miliyoni 263 z’amayero, avuga ko PSG yamwimye imishahara, ikanamutoteza mu gihe cy’amasezerano.

Ku rundi ruhande, PSG na yo yari yatanze ikirego isaba Mbappé kuyishyura miliyoni 240 z’amayero, ivuga ko yayiteje igihombo gikomeye ubwo yanze kujya muri Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite ku mafaranga yari arengeje miliyoni 300 z’amayero mu 2023.

Nyamara urukiko rwemeje ko PSG koko yananiwe kwishyura Mbappé imishahara ye y’amezi atatu kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2024.

INDI NKURU WASOMA:FERWAFA yashyizeho abagomba kuyifasha mu bukemurampaka

Hanemejwe kandi ko atahawe bonus y’imyitwarire myiza (ethics bonus) n’indi bonus yagombaga guhabwa ku masezerano mashya yari yarasinye. Ibi byose byatumye urukiko rutegeka ko yishyurwa ayo mafaranga miliyoni 60, nubwo ari make cyane ugereranyije n’ayo yari yasabye.

Avuga ku mwanzuro w’urukiko, umunyamategeko wa Mbappé, Me Frederique Cassereau, yagize ati: “Twishimiye iki cyemezo. Ni cyo umuntu yari yiteze igihe bigaragaye ko imishahara itishyuwe.”

Kylian Mbappé, ufite imyaka 26, yavuye muri PSG ajya muri Real Madrid ku buntu mu mpeshyi yakurikiyeho, nyuma yo gusoza amasezerano ye.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru