Connect with us

Amakuru

Camarade wa Bugesera Fc ati “Utsinda Rayon Sports ukaryama ugasinzira”

Bugesera Fc yatsinze ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’U Rwanda ibitego 2-1, Ni umukino wabereye mu Karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’U Rwanda.

Ibitego bya Bugesera Fc, Byatsinzwe na Rugangazi Prosper wafunguye amazamu Ku munota wa 22’, Icyo gitego cyaje kwishyurwa na Habimana Yves wa Rayon Sports uzwi nka Rutsiro, Yagitsinze Ku munota wa 45’+1’ Mbere y’Uko Igice cya mbere kirangira kuri Penaliti yateye neza, (Nyuma y’Ikosa ryari rikorewe Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ mu rubuga rw’amahina).

Mu gice cya kabiri, Bugesera Fc yaje gutsinda igitego cya kabiri cy’Itsinzi cyatsinzwe n’Umwana ufite imyaka 18 witwa Byishimo Valua wari winjiye mu kibuga asimbuye.Valua yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa Bugesera Fc Ku munota wa 78’, Umukino urangira Bugesera yongeye kwitwara neza imbere ya Rayon Sports n’Instinzi y’Ibitego 2-1.

INDI NKURU WASOMA: Yimwenyurira Kirasa yanenze inzitwazo z’umutoza wa APR Fc

Umutoza wa Bugesera Fc, Banamwana Camarade nyuma y’Umukino yavuze ibanga akoresha kugirango yitware neza imbere ya Rayon Sports.

Yagize ati ”Rayon ni ikipe nziza,ni ikipe uba ubona ukabona ko abantu Bahati (Public ihari) ukabona ko nawe kuyitsinda Biryoha, Hahandi bikomeye Ikipe nziza nka Rayon Sports y’Abafana urayitsinda nawe ukumva uratashye uraryamye urasinziriye, Ukumva uraruhutse ni ikipe nziza ifite abafana…”

”Rayon Sports kandi iyo ubashije kuyicunga (Managing), Igice cya mbere, Rayon Sports Igice cya kabiri iba iri (Weak) hasi, Ntabwo uba ubona ko ari ikipe iri hejuru”.

Bugesera Fc nyuma yo gutahana amanota 3 yagize amanota 13 mu gihe Rayon Sports yakomeje kugira amanota 17 n’Igitego 1 Zigama mu gihe hasigaye imikino 5, Ayo makipe yombi agasoza imikino ibanza ya Shampiyona y’U Rwanda 2025-2025.

Indi mikino yabaye uyu munsi:

Marines yari yakiriye Kiyovu Sports, Mu Karere ka Rubavu, Umukino warangiye ikipe ya Marines itsinze 1-0, Igitego cya Marines cyatsinzwe na Nyarugabo Moise Ku munota wa 30’, Marines yahise ifata umwanya wa 2 by’agateganyo muri Shampiyona y’U Rwanda kuko yagize amanota 21 irusha APR Fc inota 1 ya 3, Mu gihe Police Fc ya mbere ifite amanota 26.

Mukura Victory Sports yari yakiriye Gicumbi Fc mu Karere ka Huye, Umukino warangiye ikipe ya Mukura itsinze ibitego 2-0, Iradukunda Elie Tatu Ku munota wa 27’ nibwo yafunguye amazamu, Ku munota wa 75’ Hakizimana Zuberi yatsinze agashinguracumu.

Bashir Bangoura wa Al Merrikh SC, Ku munota wa 5’ Yafashije iyo kipe ye akinira gutsinda igitego 1-0 Amagaju Fc kuri Kigali Pele Stadium, Byatumye ikipe ya Al Merrikh itozwa na Darko wahoze atoza APR Fc, Yahise igira amanota 15 mu mikino 7 bamaze gukina.

Ikipe ya Marines Fc itozwa na Rwasamanzi Yves, Bakomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’uyu mwaka wa 2025-2026.

Al Merrikh Ikomeje kwitwara neza mu mikino 10 basigaje yose, Bakayitsinda nk’uko bari kubikora basoza Igice cya mbere bari mu makipe 2 ya mbere.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru