Connect with us

Amakuru

Yimwenyurira Kirasa yanenze inzitwazo z’umutoza wa APR Fc

Umutoza wa Gorilla Fc, Kirasa Alain, Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru nyuma y’Umukino   Gorilla Fc yanganyijemo na APR Fc ubusa ku busa, Uyu mutoza wa Gorilla Fc Yavuzeko Umutoza wa APR Fc aba afite inzitwazo mu rwego rwo kurinda akazi ke kubera ko akina nabi.

Ubwo yari abajijwe icyo avuga k’umutoza wa APR Fc,Taleb, Wavuzeko yibwe Penaliti ubwo bakinaga na Gorilla Fc, Nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Alain Kirasa yagize ati “ Ntabwo yaberetse Video? Azerekana kenshi kuri Telephone, Ntazo yaberetse? Ni urwitwazo, Iyo umuntu bone ko ikipe ye nka APR iri kuri Level iri hejuru n’abakinnyi beza, Igakina nk’uko ikina muri iyi minsi, Ni ukureba (ama Reason) Impamvu ashobora gutanga ku girango (aproteje) arinde akazi ke, Ariko ndacyeka ko kuri iyi Match mwakurikiye twari hejuru ya APR Fc”.

INDI NKURU WASOMA:Handball : Police yanyagiye APR ihita ifata umwanya wa mbere

Tubibutseko ikipe ya APR Fc, Yahise igira amanota 20 muri Shampiyona y’U Rwanda, Mu gihe ikipe ya Gorilla Fc yagize 15, Police Fc iyoboye urutonde ubu ifite amanota 26.

Indi mikino yabaye ku munsi wa 11 wa Rwanda Premier League:

Kuwa Gatanu: Police Fc 1-0 Gasogi United

Amagaju Fc 1-2 Rutsiro Fc.

Kuwa Gatandatu:

AS Muhanga 0-0 As Kigali

Musanze Fc 1-3 Etincelles

APR Fc 0-0 Gorilla Fc.

Indi mikino izaba ejo ku cyumweru:

Bugesera I Nyamata izakira Rayon Sports, Mukura Victory Sports yakire Gicumbi Fc I Huye kuri Stade Kamena, Marines yakire Kiyovu Sports I Rubavu, Iyo mikino yose izatangira Saa 15:00.

Ikindi wamenya n’Uko El Merrikh SC izakina na Amagaju Fc kuri 14 Ukuboza 2025, Kuri 17 Ukuboza 2025 yongere ikine na Etincelles, Mu gihe tariki ya 15 Ukuboza 2025, Al Hilal izakina na Rutsiro Fc, Tariki ya 18 Ukuboza 2025 izakina na Kiyovu Sports.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru