Connect with us

Amakuru

Mohamed Salah yasubiye mu bandi mbere yuko Liverpool ihura na Brighton

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah, yongeye gushyirwa mu bakinnyi bazifashishwa ku mukino wo ku wa Gatandatu uzahuza Liverpool na Brighton muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), nyuma y’ibiganiro byunga byabaye ku wa Gatanu hagati ye n’umutoza mukuru mushya, Arne Slot.

Amakuru aturuka hafi y’ikipe agaragaza ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe inyungu rusange za Liverpool, cyane cyane muri ibi bihe ikipe ifite abakinnyi benshi bakomerekejwe. Nubwo hari ibibazo bitarakemuka neza, Liverpool n’umujyanama wa Salah, Ramy Abbas, bakomeje ibiganiro mu gihe uyu mukinnyi azaba yitabiriye Igikombe cya Afurika (AFCON).

Salah w’imyaka 33 yari yasigaye hanze y’abagiye gukina umukino wa Champions League wahuje Liverpool na Inter Milan mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma yo gutangaza ko umubano we n’umutoza Slot wari warazambye .

Ibyo yabivuze nyuma y’uko Liverpool inganyije na Leeds ibitego 3-3, umukino Salah yari yicaye ku ntebe y’abasimbura ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru icyo gihe, Salah yari yavuze ko umukino wa Brighton ushobora kuba ari wo wo gusezera kuri Anfield, ndetse ko yari yatumiye nyina kuwureba. Ibi byateye impaka nyinshi mu bakunzi ba Liverpool.

INDI NKURU WASOMA :BK ARENA Volleyball Cup : Amakipe ya APR yageze ku mukino wa nyuma

Arne Slot, mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino, yavuze ko nta mpamvu n’imwe ituma Salah atakomeza kuba umukinnyi wa Liverpool, yongeraho ko azaganira na we imbonankubone kugira ngo hamenyekane icyerekezo cy’ejo hazaza.

Liverpool irakira Brighton saa cyenda z’amanywa (15:00 GMT) kuri Anfield, mu mukino bashaka gutsindamo nyuma yo kunganya imikino ibiri ya shampiyona iheruka. Salah, umaze gutsinda ibitego 250 mu mikino 420 yakiniye Liverpool, amaze igihe adahabwa umwanya uhagije kubera imiterere y’ikipe n’ibibazo byo mu myitozo.

Kubera imvune za Cody Gakpo n’ibibazo bya Alexander Isak, Liverpool ikeneye cyane Salah mu busatirizi. Muri uyu mwaka w’imikino, Salah amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino 18 ya shampiyona na Champions League.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru