Connect with us

Amakuru

Dore ibyo Pep Guardiola atazakora ku mukino wa Crystal Palace kubera impamvu ze

Manchester City yatangaje ko umutoza wayo mukuru, Pep Guardiola, atazitabira ikiganiro n’abanyamakuru gitegura umukino w’ikirarane wa Premier League bazahuramo na Crystal Palace ku Cyumweru kuri Selhurst Park.

Impamvu yatanzwe ni ikibazo cye bwite, ariko ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko kitazagira ingaruka ku myiteguro y’umukino, kuko Guardiola azaba ahari ku munsi nyirizina ayoboye ikipe ku kibuga.

Iki kiganiro n’abanyamakuru kizayoborwa n’umutoza wungirije, Kolo Touré w’imyaka 44, wahoze ari myugariro w’ikipe ya Arsenal. Ni bwo bwa mbere agiye kuvugana n’itangazamakuru muri izi nshingano nshya kuva yazamurwa mu batoza b’ikipe ya mbere mu mpeshyi ishize.

Manchester City imaze kongera kwinjira mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona nyuma yo gutangira nabi shampiyona, ndetse ubu Arsenal irayirusha n’amanota abiri gusa.

Icyakora, uyu mujyo wo gukurikirana Arsenal ushobora kuba insanganyamatsiko igoye kuri Touré, kuko yayikiniye igihe kinini. Yakiniye Arsenal imikino 326, anegukana igikombe cya Premier League mu mwaka wa 2003/04. Nyuma yaje no kucyegukana hamwe na Manchester City mu 2011/12, nyuma yo kuva muri Arsenal mu 2009 ajya mu ikipe y’i Manchester.Pep Guardiola forced to miss Man City duties over 'personal issue' as Premier  League winner steps up

INDI NKURU WASOMA :Ubuhinde : Uburakari bw’abafana ba Messi bwatumye bangiza sitade

Nyuma yo guhagarika gukina mu 2017, Kolo Touré yatangiye urugendo rw’ubutoza, abanza kuba umutoza wungirije mu makipe y’abato ya Côte d’Ivoire, nyuma akorana na Brendan Rodgers muri Leicester City.

Yaje no kubona amahirwe yo kuba umutoza mukuru muri Wigan Athletic yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, ariko ntibyatinze kuko yaje gusezererwa nyuma yo kutabona intsinzi n’imwe mu mikino icyenda yari amaze ayoboye.

Mu 2024, Touré yagarutse muri Manchester City nk’umutoza wungirije w’ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ayobowe na Oliver Reiss.

 Nyuma yo kugenda kwa Carlos Vicens wagiye gutoza Braga yo muri Portugal, Touré yahise azamurwa mu batoza b’ikipe ya mbere.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru