Connect with us

Amakuru

She –Amavubi yaciye agahigo kabi mu mateka yayo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi]yasubiye inyuma ku rutonde rushya rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), igera ku mwanya wa 169, umwanya mubi kurusha indi yose yabonye mu mateka yayo.

She- Amavubi yaje kuri uru rutonde rwasohotse ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, rukanasoza umwaka w’imikino.

Gusubira inyuma k’u Rwanda ku rutonde kuje nyuma y’igihe kirekire rudakina, dore ko umukino wa nyuma Amavubi y’Abagore yakinnye wabaye muri Gashyantare, ubwo yasezererwaga na Misiri ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Nubwo nta mukino mushya rwongeye gukina, u Rwanda rwagumanye amanota 892,38 ariko rukisanga rwamanutseho umwanya umwe.

Muri Werurwe rwari rwaje imbere ho imyanya itatu n’amanota 17,58 nyuma y’imikino ibiri rwakiniye i Misiri. Nyuma yaho, muri Kanama, rutakaza imyanya ibiri kubera kudakina, rusubira ku mwanya wa 168 rwari rwaragezeho bwa nyuma mu Ukuboza 2024.

The DRUM  twemeza ko uku kubura imikino ari ko kwatumye rwikubita ku mwanya wa 169 uyu munsi.

Mu mateka yarwo hose, umwanya mwiza Amavubi y’Abagore yigeze kugeraho ni uwa 105 mu Ukuboza 2017, imyaka isaga umunani ishize.

INDI NKURU WASOMA :Tour du Rwanda yatangaje ibirimo amahirwe adasanzwe ku rubyiruko

 Ni intera ikomeye ubwo ugereranyije n’aho ruhagaze muri iki gihe, bituma hanatangira kwibazwa uburyo imbaraga mu iterambere ry’umupira w’abagore zishobora kongerwa.

Ku rwego rwa Afurika, Nigeria iri ku mwanya wa 37 ku Isi ni yo ya mbere, nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika giheruka mu gihe u Rwanda rwo ruri ku mwanya wa 35 muri Afurika.

Ku rwego rw’Isi, Espagne ni yo ikomeje kuyobora urutonde ikurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwongereza, bwaherukaga kwegukana EURO 2025, buri ku mwanya wa kane inyuma y’u Budage, mu gihe Suède yaguye ku mwanya wa gatanu.

Mu rutonde rw’uku kwezi, amakipe 198 y’abagore ni yo agaragara kuri FIFA, naho muri Afurika hakaboneka 44 nyuma yo gukurwamo kwa Sudani, Mauritania na Eritrea.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru