Niyibizi Ramadhan, umukinnyi wa APR FC, n’umutoza n’umukinnyi wa Marines FC Sultan Bobo, uri mu gahinda kadasanzwe nyuma y’uko se yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025.
Amakuru The Drum yamenye avuga ko nyakwigendera yaguye mu rugo rwe i Rubavu, ahazwi nko mu Mujyi wa Gisenyi, ahagana saa kumi za mu gitondo.
Abaturanyi batangaje ko atari amaze igihe kinini arwaye, kuko ngo yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, ku Cyumweru, bikaba byatumye umuryango we wose umwitaho mu buryo bushoboka ariko ntibyabuza icyago kuba.
Uwo mubyeyi, wibarutse Ramadhan, Sultan Bobo ndetse na mushiki wabo Saida wamamaye mu mupira w’amaguru mbere yo kwinjira mu mwuga w’ubutoza, yari asanzwe afite ikibazo cy’ubuhumekero.
Aganira na The Drum, umwe mu bo mu muryango batifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko babuze umuntu w’ingirakamaro wababereye isoko y’ubutwari n’ubwitange.
Ati: “Yari umubyeyi uharanira iterambere ry’abana be. Nubwo yakundaga kureba umupira cyane, yishimiraga cyane intambwe abana be bateye mu mupira w’amaguru.”
Ibyo byumvikana no kuri Ramadhan waherukaga kubwira inshuti ze ko se ari umwe mu bantu bamuhaga imbaraga zo gukomeza gukora cyane, dore ko uyu musore ari mu bakinnyi bari kuzamuka neza mu Rwanda.
INDI NKURU WASOMA:U Rwanda ruzakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball
Kuri ubu, Ramadhan ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC, ndetse aheruka guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Yanakiniye kandi Etincelles FC na AS Kigali.
Murumuna we Sultan Bobo na we amaze igihe agaragaza impano ikomeye i Rubavu, aho akinira Marines FC.

Ku rundi ruhande, mushiki wabo Saida we amaze igihe atoza urubyiruko rw’abakobwa bakina ruhago, aho akomeje urugendo rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm