Al Ahli Tripoli ikinamo abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi, Manzi Thierry na Bizimana Djihad yongeye kwandika amateka muri ruhago yo muri Libya, nyuma yo kwegukana Libya Super Cup 2025 itsinze Al-Ahly Benghazi kuri penaliti.
Ni intsinzi ikomeye yasize iyi kipe ibaye iya kabiri mu mateka yayo itwara ibikombe byose bitatu bikinirwa muri icyo gihugu mu mwaka umwe.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi muri Afurika ndetse no hanze yayo bijyanye n’impaka zakurikiye ibibazo by’umutekano uherutse wavugwaga muri Libya.
Ku mpamvu z’ubwirinzi bw’abakinnyi n’abasifuzi, inzego z’umupira zemeje ko Super Cup izakinirwa hanze y’igihugu. Tombola yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Libya yerekanye ko uyu mukino uzabera mu Misiri, mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, nta mufana n’umwe wemerewe kwinjira ku kibuga.
Al Ahli Tripoli yari iherutse gutsinda Al-Ahly Benghazi ibitego 3-0 mu mukino wa Libya Cup, byatumaga hari icyizere ko ishobora kongera kubikora.
Gusa iyi nshuro ntibyagenze nk’uko benshi babyitegerezaga, kuko Benghazi yagaragaje imbaraga nyinshi, amakipe yombi akanganya 0-0 mu minota 90 y’umukino.
INDI NKURU WASOMA:Igitutu ni cyose kuri Canisius wa Mukura VS watsinzwe na Al Hilal SC y’abakinnyi 10
Byabaye ngombwa ko hifashishwa penaliti, ari na ho uyu mukino wahinduye isura. Walid Al Murghani na Gabriel Orok Ibitham ba Al-Ahly Benghazi bahushije penaliti ku ruhande rwabo, mu gihe Ismael Tajouri wa Al Ahli Tripoli na we yateye umupira mu maboko y’umunyezamu. Ibyo byose ntibyabujije Al Ahli Tripoli kubona intsinzi ya penaliti 4-3, ituma izamura igikombe cyari gisigaye ngo yuzuze ubutatu.
Mu bakinnyi b’Abanyarwanda, Manzi Thierry yakinnye iminota yose, afasha iyi kipe mu bwugarizi bwafashije.
Ku rundi ruhande, Bizimana Djihad, Kapiteni w’Amavubi, ntiyahawe umwanya n’umutoza Hossam El-Badry.Iki gikombe cyiyongera kuri Libya Cup n’icya Shampiyona cya Libya, bituma Al Ahli Tripoli ibasha kongera kwandika amateka yo kwegukana treble ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c