Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryatangaje ko mu Gikombe cy’Isi cya 2026 hazajya hatangwa iminota itatu yo kunywa amazi muri buri gice cy’umukino.
Iki cyemezo, nk’uko FIFA ibivuga, kigamije kurinda ubuzima n’imbaraga z’abakinnyi, kandi kizakurikizwa mu mikino yose, haba hari ubushyuhe bwinshi cyangwa ntibubeho, kugira ngo amakipe yose ahabwe amahirwe angana.
Biteganyijwe ko umusifuzi azajya ahagarika umukino ku munota wa 22 w’igice cya mbere n’icya kabiri, abakinnyi bagahabwa umwanya wo kongera gusubiza amazi mu mubiri.
Iki gitekerezo cyashingiye ku mpungenge z’abahanga bemeza ko ubushyuhe bwinshi, imiyaga ikaze, n’inkubi z’imvura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique , ibihugu bizakira iryo rushanwa mu mezi ya Kamena na Nyakanga 2026 bishobora kubangamira abakinnyi, abafana n’abakozi b’ibibuga.
Raporo yiswe ‘Pitches in Peril’, yakozwe n’ihuriro rya ‘Football for the Future na Common Goal’, yagaragaje ko ibibuga 10 muri 16 bizakira imikino biri mu byago byinshi cyane byo kugira ubushyuhe bukabije ku rwego rubangamira ubuzima bw’abitabira imikino.
Iyi si yo nshuro ya mbere ikibazo cy’ubushyuhe giteye impungenge. No mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’amakipe [ FIFA Club World Cup] ryabaye mpeshyi ishize, abakinnyi n’abatoza bagaragaje ko imikino yakinwe mu buryo butari bworoshye.
Ku rundi ruhande, umutoza w’u Bwongereza Thomas Tuchel aherutse gutangaza ko ashobora kugumisha abakinnyi basimbura mu rwambariro mu ntangiriro z’imikino kugira ngo abarinde ubushyuhe bwa hato na hato.
INDI NKURU WASOMA:APR FC yasembuye Rayon Sports nyuma y’icyemezo cya FERWAFA
FIFA ivuga ko aya mahirwe yo kunywa amazi ari uburyo bwavuguruwe bworoshye bwa gahunda yigeze gukoreshwa mu marushanwa menshi, aho mbere habagaho akaruhuko k’ingenzi iyo ubushyuhe burengeje dogere 32 Celsius.
Manolo Zubiria, ushinzwe imyiteguro y’irushanwa, yatangaje ko mu mukino uwo ari wo wose, aho wakinirizwa hose, haba hari igisenge cyangwa ntikihabe, hazabaho iminota itatu yo kunywa amazi, uhereye ku mpanda ya mbere kugeza ku yindi.
Yongeraho ko igihe haba harimo gukomereka ku bakinnyi bigize ku munota w’akaruhuko, umusifuzi azajya afata umwanzuro ako kanya hashingiwe ku bibaye mu kibuga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c