Mu gihe hasigaye igihe gito ngo isoko ryo muri Mutarama 2026 rifungurwe, amakuru ava mu ikipe ya APR FC yemeza ko hashobora kuba impinduka zikomeye muri iyi kipe, cyane cyane mu bakinnyi basatira banyura ku mpande.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi yemeza ko Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bashobora gutandukana n’iyi kipe nyuma y’umwaka umwe gusa bamaze bayikinira.
Aba basore bombi bakomoka muri Uganda basinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mutarama 2025, ariko ubuyobozi bwa APR FC buraca amarenga ko bushobora kwicarana nabo mu rwego rwo kureba uko basesa amasezerano, hashingiwe ku musaruro utaranyuze abatoza n’abayobozi b’ikipe.
Biravugwa ko ibyo APR FC yifuza kubaka mu mwaka w’imikino wa 2026-27 bitakijyanye n’uruhare rw’aba bakinnyi babiri.
INDI NKURU WASOMA :Tottenham Hotspur iri gukora iperereza kuri Yves Bissouma

Nubwo uyu mwuka utari mwiza kuri Omedi na Kiwanuka, si bo bonyine bashobora gutandukana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Amakuru yandi yizewe ahamya ko Aliou Souane na we ashobora kurekurwa muri Mutarama. Gusa hari impungenge z’uko mu gihe Clement cyangwa Yunusu bagira ikibazo, haboneka icyuho gikomeye mu bwugarizi, cyane ko Alex wasigaye ataratanga icyizere gihagije mu gihe cyo guhabwa amahirwe.
Ibi kandi bije byiyongera ku kuba Denis Omedi na Ronald Ssekiganda bari mu bakinnyi 30 bahamagawe na Uganda igiye kujya muri Maroc mu mwiherero wo kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika.
Umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wahuje APR FC na Police FC wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa (0-0), mu mukino wari urimo ishyaka n’amahirwe menshi atabyajwe umusaruro.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_so