Connect with us

Amakuru

Basketball : APR yitegura shampiyona yongereyemo amaraso mashya

APR Basketball Club ikomeje kongera imbaraga mu ikipe yayo mbere y’uko hatangira shampiyona ya Rwanda Basketball League (RBL) 2025, iteganyijwe gutangira ku wa 24 Mutarama.

Kuri ubu, iyi kipe y’ingabo yatangaje ko yasinyishije Carlton Edward Bragg Jr., umukinnyi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kongera imbaraga isanzwe ifite no gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona iheruka kwegukana.

Umutoza mukuru wa APR, James Maye Jr., yavuze ko Bragg ari umukinnyi ufite ubunararibonye n’imiterere y’umubiri ushobora gufasha ikipe kugera ku ntego zayo.

Yemeza ko intego yabo ari ukongera gutwara igikombe, kandi ko kongera abakinnyi bafite ubuhanga ari kimwe mu bizabifasha kubigeraho.

INDI NKURU WASOMA :Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa zahabu

APR acquire American forward Carlton Bragg Jr. ahead of new season - The New  Times

Bragg w’imyaka 29, yari aherutse gukinira Al Nassr Riyadh mu gihugu cya Arabia Saudite. Mbere y’aho, yakiniye amakipe atandukanye ku rwego rwa kaminuza n’urw’icyiciro cy’ababigize umwuga, arimo Kansas Jayhawks na New Mexico Lobos muri NCAA.

Ku rwego mpuzamahanga, yakiniye mu Czech Republic, Pologne, Turukiya na Canada, kandi yigeze kuba mu bakinnyi batoranyijwe nka McDonald’s All-American ubwo yari mu mashuri yisumbuye.

Bragg kandi yigeze guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mikino ya Summer Universiade 2015 yabereye muri Koreya y’Epfo, aho yafashije igihugu cye gutwara umudali wa zahabu ubwo yakiniraga ikipe yari igizwe n’abakinnyi ba Kansas.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_so

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru