Amakipe azitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi cya 2026 cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico yashyizwe mu matsinda ; Dore iby’ingenzi ugomba dufatiye ku nguni yo kuvuga ngo ni nde ushobora kuryegukana.
N’ubwo imyanya itandatu izuzuzwa muri Werurwe binyuze mu mikino ya play-offs, uburyo amakipe y’ibihugu ari kwitwara burahagije ngo harebwe abashobora kugera kure.
Mu makipe ahabwa amahirwe harimo Ubwongereza bwitwaye neza mu mikino y’amatsinda yabwo, butsinda imikino yose butinjijwe igitego.
Nyuma yo kugera mu matsinda y’imikino ibiri ya nyuma y’U Burayi no kugera muri 1/4 cy’Isi muri Qatar, hari icyizere ko ikipe ya Thomas Tuchel ishobora gushimisha abafana bayo mu mwaka utaha.
Abatanga ubusesenguzi bw’ibishobora kuva muri iri rushanwa (bookmakers) nabo England bayishyira ku mwanya wa kabiri inyuma ya Espagne.
Espagne yo yegukanye Euro 2024, kandi ubuhanga bw’abakinnyi bayo bakiri bato barimo Lamine Yamal buratuma benshi bayitinya. Uretse gutsindirwa kuri penaliti na Portugal muri UEFA Nations League, Espagne ntiratsindwa undi mukino w’irushanwa iryo ariryo ryose kuva mu 2023.
U Bufaransa nabwo buracyafite inyota yo kwitwara neza, cyane ko ari irushanwa rya nyuma Didier Deschamps ari kubatoza. Abasesenguzi bavuga ko bafite ikipe yuzuye uretse ibibazo bike inyuma,gusa bafite Kylian Mbappé ubafasha mu gufungura umukino.
U Budage, Ububiligi, Ubuholandi na Switzerland na byo bitwaye neza mu mikino yo gushaka itike, mu gihe Brazil yo ititwaye neza muri Amerika y’Amajyepfo ariko igashyirwa hejuru na bookmakers bitewe n’ubunararibonye bwayo.
INDI NKURU WASOMA:Inzibacyuho muri Rayon Sports yatangiranye intsinzi imbere ya Musanze FC
Argentina yo, ibitse igikombe, yatwaye itsinda ryayo mu buryo budasanzwe kandi igifite Lionel Messi ushobora gukina irushanwa rye rya nyuma.
Ku mugabane wa Afurika, Maroc yatsinze imikino yose, mu gihe Senegal, Misiri, Côte d’Ivoire na Tunisia na zo zitigeze zitsindwa. Gusa byinshi byo kwitwararika birahari, cyane ko Afcon iri hafi gutangira, bigatuma amakipe y’Afurika akina amarushanwa abiri akomeye mu mezi atandatu.
Indi ngingo utakirengagiza cyane muri iri rushanwa ni imiterere y’ikirere [ubushyuhe bwo hejuru] buzaba imbogamizi ku makipe y’i Burayi, mu gihe Afurika na Amerika y’Epfo byo bishobora kubyungukiramo.
Uko tombola y’ibanze yagenze
Group A: Mexico, South Africa, South Korea, Winner of Uefa play-off D*
Group B: Canada, Winner of Uefa play-off A*, Qatar, Switzerland
Group C: Brazil, Morocco, Haiti, Scotland
Group D: USA, Paraguay, Australia, Winner of Uefa play-off C*
Group E: Germany, Curacao, Ivory Coast, Ecuador
Group F: Netherlands, Japan, Winner of Uefa play-off B*, Tunisia
Group G: Belgium, Egypt, Iran, New Zealand
Group H: Spain, Cape Verde, Saudi Arabia, Uruguay
Group I: France, Senegal, Winner of Fifa play-off 2*, Norway
Group J: Argentina, Algeria, Austria, Jordan
Group K: Portugal, Winner of Fifa play-off 1*, Uzbekistan, Colombia
Group L: England, Croatia, Ghana, Panama
*Uefa play-off A: Italy, Wales, Bosnia-Herzegovina cyangwa Northern Ireland
*Uefa play-off B: Ukraine, Poland, Albania cyangwa Sweden
*Uefa play-off C: Turkey, Slovakia, Kosovo cyangwa Romania
*Uefa play-off D: Denmark, Czech Republic, Republic of Ireland cyangwa North Macedonia
*Fifa play-off 1: DR Congo, Jamaica cyangwa New Caledonia
*Fifa play-off 2: Iraq, Bolivia cyangwa Suriname
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c
Must See
-
Amakuru
/ 2 hours agoFIFA yahembye Donald Trump
Mu muhango wabereye mu Mujyi wa Washington, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 3 hours agoInzibacyuho muri Rayon Sports yatangiranye intsinzi imbere ya Musanze FC
Mu mukino wari utegerejwe na benshi kandi wuzuye ishyaka ry’impande zombi, Rayon Sports yatsinze...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoBizimana Djihad na Manzi Thierry begukanye igikombe muri Libya
Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ikinamo Abanyarwanda Bizimana Djihad na Manzi Thierry, yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoKapiteni wa Nigeria yasezeye mu ikipe y’Igihugu
Myugariro w’Umunya-Nigeria, William Troost-Ekong uzwi nka M.O.N, Yasezeye mu ikipe y’Igihugu ya Nigeria Super...
-
Amakuru
/ 2 days agoRayon Sports yatangaje umuvugizi mushya n’ibintu 6 bagiye kwitaho
Ubuyobozi bushya bwa komite ya Rayon Sports y’inziba cyuho mu mezi 3 ari imbere,...
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (33,358)
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (25,334)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (23,850)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (23,522)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (22,514)

