Connect with us

Amakuru

Nubwo byamutsindishije kwa Leeds Enzo Maresca

Nyuma y’intsinzi zatumaga abafana banyurwa mu mikino iheruka, Chelsea yigaragaje mu isura itandukanye ubwo yatsindirwaga i Elland Road na Leeds ibitego 3-1 ku wa Gatatu.

Ni umukino wateye byinshi kuvugwa, cyane cyane ku mpinduka umutoza Enzo Maresca yari yakoze mu ikipe afatanya n’ibibazo by’imvune n’imitwaro y’imikino myinshi ikurikiranye.

Maresca yari yahisemo gukora impinduka eshanu, ibintu byahise bigaragara ko byatumye ikipe itagira umurongo uhamye haba mu bwugarizi no mu busatira. Reece James, umaze igihe avurwa kandi akinishwa bigenzuwe, yasubijwe ku ntebe y’abasimbura.

Ku ruhande rwa Malo Gusto, Wesley Fofana na Pedro Neto nabo ntago babanjemo, nyamara bari mu bakinnyi bari kuzamura urwego muri iyi minsi. Ibi byiyongereyeho kutaboneka kwa Moisés Caicedo, wahaniwe umukino wa mbere mu itatu afite kubera ikarita itukura yahawe kuri Arsenal.Moises Caicedo was sent off against Arsenal

INDI NKURU WASOMA:Basketball: APR na REG zamenye abo bazacakirana mu mikino nyafurika

Aba bakinnyi batandatu baburaga byatumye Chelsea yerekana intege nke, cyane cyane ku basore basanzwe bayibera inking za mwamba – James na Caicedo – bituma Leeds ibatsinda mu buryo budasaba kurwana cyane.

 Maresca yemeye ko iyi mpinduka zari ngombwa ariko atanga impamvu zishingiye ku mvune z’abakinnyi.

Yavuze ko hari abakinnyi bane cyangwa batanu akwiye gukoresha yitonze: “Wes, Reece, Pedro, Romeo… bose tugomba kubitaho. Nakwifuza ko bakina buri mukino, ariko ntibishoboka.”Chelsea were well-beaten by Leeds after making five changes to their line-up

Yongeyeho ko gutsindwa k’umukino bitagomba guhita byitirirwa uburambe cyangwa ubuswa bw’abo yakinishije: “Twatsinze Barcelona, tunganya na Arsenal, nta wavugaga uburambe. Uyu munsi twatsinzwe kuko tutari ku rwego rukwiriye.”

Chelsea yahise yerekeza i Bournemouth mu masaha make nyuma yo kuva i Leeds, mu gihe abakinnyi bakinnye ku wa Gatatu batabashije no gukora imyitozo.

Gahunda y’imikino irakomeye; kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza 30 Ukuboza bazaba bamaze gukina imikino 11 mu marushanwa atandukanye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru