Connect with us

Amakuru

Kera kabaye Donald Trump yavuye ku izima!

Nyuma y’iminsi havugwa amagambo akakaye hagati ya Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Iran (FFIRI) n’inzego za Leta zunze Ubumwe za Amerika ku birebana no gutanga viza, noneho byemejwe ko intumwa za Iran zizitabira tombola y’Igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe kubera i Washington DC kuwa Gatanu.

Iran yari yasabye viza icyenda, ariko iza guhabwa enye gusa, harimo n’iz’abatoza n’abashinzwe imiyoborere.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO:Perezida Trump yangiye abayobozi ba Iran kwitabira tombola y’igikombe cy’Isi

Mehdi Taj, umuyobozi mukuru wa FFIRI, ni umwe mu batemerewe kwinjira muri Amerika, bituma atangaza ko nta munya-Iran n’umwe uzajya muri tombola keretse izo viza zose zitanzwe. Ibi byari byateye impungenge ko Iran ishobora kuburizamo uruhare rwayo mbere y’iki gikorwa gikomeye.

Nubwo bimeze bityo, umutoza w’ikipe y’igihugu Amir Ghalenoi ndetse na Omid Jamali ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri FFIRI bamaze kugera muri Amerika, ndetse hari amakuru ko abandi bashobora kubiyungaho mbere y’uko tombola itangira saa 17:00 GMT kuri uyu wa Gatanu.

Iran imaze kwitabira igikombe cy’Isi inshuro zirindwi, kandi iyi izaba iya kane ikurikiranye, ibintu bituma iyi tombola bayitegereje cyane kugira ngo bamenye aho bazahura .

Amerika, kimwe n’ibihugu bazafatanya gutegura irushanwa Canada na Mexico ;isanganye amabwiriza akomeye ajyanye no gutanga viza ku banya-Iran kubera impamvu za politiki n’umutekano.

Iran boycotting 2026 World Cup draw ceremony in Washington due to denied visas | FOX 10 Phoenix

INDI NKURU WASOMA :Premier League : Erling Haaland yageze ku gahigo ka Alan Shearer

Muri Kamena, Perezida Donald Trump yasinyiye iteka ribuza abaturage bo mu bihugu 12, birimo Iran, kwinjira muri Amerika.

Gusa iryo teka rivuga ko abakinnyi, abatoza n’abashinzwe imyitozo batagomba gutangirwa uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu mu gihe hari ibirori bikomeye mpuzamahanga nk’Igikombe cy’Isi cyangwa imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles.

 

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru