Connect with us

Amakuru

Gamondi yahamagaye abo Tanzania izajonjoramo abijyana muri CAN!

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Tanzania, Miguel Gamondi, yatangaje urutonde rw’agateganyo rugizwe n’abakinnyi 51 bazahatanira kwitabira imikino ya nyuma ya CAN 2025.

Uru rutonde rwatangajwe byemezwa ruzongera kuvanwamo abandi bakinnyi mbere y’uko Tanzania yohereza urwa nyuma muri CAF.

Taifa Stars iri mu itsinda C hamwe na Nigeria, Uganda na Tunisia. Ni ubwa kane Tanzania igaragaye muri iyi mikino nyuma y’igikombe cy’Afurika nyuma yo muri 1980, 2019 na 2023.

Nubwo ariko izi nshuro zose zashize itigeze irenga amatsinda, hari icyizere ko uku kongera kwiyubaka no gutoranya abakinnyi benshi bizatanga umusaruro mushya.

Urutonde rwatangajwe rurimo abakinnyi bakomeye bakina mu makipe yo mu gihugu no hanze, barimo Mbwana Samatta ukina muri Le Havre yo mu Bufaransa, Novatus Miroshi wa Göztepe yo muri Turukiya, Tarryn Allarakhia ukinira Rochdale yo mu Bwongereza ndetse na Cyprian Kachwele wa Whitecaps FC yo muri Canada.

Abandi bafite ubunararibonye ni nka Shomari Kapombe na Morice Abraham ba Simba SC, hamwe na Mudathiri Yahya na Dickson Job ba Young Africans.

INDI NKURU WASOMA :Uwakiniye Amavubi yayobotse inzira yo gutoza

Abandi batoranyijwe muri uru rutonde ni: Hussein Masalanga, Yakoub Suleiman, Yona Amosi, Zuberi Foba, Haji Mnoga, Iddi Selemani, Ibrahim Abdulla, Feisal Salum, Ahmed Pipino, Abdul Suleiman, Pascal Msindo, Wilson Nangu, Mohamed Hussein, Lusajo Mwaikenda, Mukrim Abdallah, Nassor Saadun, Elias Lawi, Yusuph Kagoma, Saimon Msuva, Athumani Makanbo, Vedastus Masinde, Bakari Mwamnyeto, Charles M’Mombwa, Iddi Kipagwile, Vitalisi Mayanga, Khalid Habibu, Edwin Balua, Mano Danilo, Alphonce Mabula, Abdukari Kikwani, Abdulmalik Zakaria, Nathaniel Chilambo, Said Khamis, Suleiman Mwalimu, Yahya Zaydi, Offen Chikola, Jackson Kasanzo, Kibu Denis, Israel Mwenda, Kelvin John, Kelvin Nashon, Sabri Kondo, Nickson Kibabage, Paul Peter na Abel Josiah.

Nkuko ikinyamakuru Mwananchi kibitangaza ;Nyuma yo kugabanya bamwe mu bahamagawe, Gamondi azatangaza abakinnyi bazahagararira igihugu mu buryo budasubirwa.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru