Connect with us

Amakuru

Uwakinnye muri Premier League arashinjwa gufata ku ngufu umukunzi we

Umukinnyi wahoze akinira Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza (Three Lions) mu myaka yo muri 2010 ndetse wanakinnye muri Premier League, yatawe muri yombi na Polisi ya Essex akekwaho icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano mu Bwongereza.

Uwo mugabo, utatangajwe amazina ye kubera impamvu z’amategeko, yafashwe ku Cyumweru ubwo yari agiye kwinjira muri gahunda yo kugenzura abafite impapuro z’inzira ku kibuga cy’indege cya Stansted Airport.

Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru The Sun n’ibindi binyamakuru byo mu Bwongereza agaragaza ko abashinzwe umutekano ba Border Force bamuhagaritse mbere y’uko yinjira mu ndege, nyuma yo gusanga hari iperereza rya Polisi rimushakisha ku birego bya kera byerekeye icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu.

Mu itangazo rigufi ryashyizwe ahagaragara na Polisi ya Essex, bagize bati: “Umugabo yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu, ubu akaba yarekuwe by’agateganyo kugeza mu mpera za Gashyantare 2026 mu gihe iperereza rgikomeje.”

INDI NKURU WASOMA:Bonnie Mugabe yakomoje kuri maguya no guhwihwiswa kw’amakuru yo muri FERWAFA

Amakuru ahari ubu yemeza ko ibirego byatanzwe n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mukinnyi, bikaba byaratanzwe mu byumweru bike bishize. Nyuma yo gufatwa, uwo mugabo yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi aho yamaze amasaha menshi abazwa, hafatwa n’ibimenyetso birimo ibikumwe na ADN.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku byerekeye uko iki kibazo cyatangiye cyangwa uko cyagejejwe kuri Polisi, bitewe n’amategeko arengera ubuzima bw’ushinjwa n’uwatanze ikirego.

 Gusa inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje kandi ko bazatanga amakuru arambuye mu gihe bizaba bibaye ngombwa.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru