Connect with us

Amakuru

Benshi mu bakinnyi b’Amavubi bakina hanze berekanye imbaraga zidasanzwe

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bakina hanze bakomeje kwitwara neza mu makipe yabo, ibintu bikomeza gutanga icyizere ko bazaba bari ku rwego rushimishije igihe imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 izatangira muri Werurwe 2026.

Mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe muri bo bakinnye imikino itandukanye, haba muri Afurika ndetse no ku mugabane w’u Burayi, buri umwe yerekana ubushake bwo gukomeza kuzamura urwego rwe.

Mu Misiri, Al Masry ya Mugisha Bonheur yitwaye neza muri CAF Confederation Cup itsinda ZESCO United yo muri Zambia ibitego 3-2.

Mugisha, ukina hagati, yitwaye neza mu mukino wose nubwo yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 57. Ni intsinzi ya kabiri y’iyi kipe muri iri rushanwa, ikomeza gutanga icyizere cyo kwitwara neza.

Mu zindi nguni za Afurika, Ishimwe Saleh ukina muri El Merreikh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo, yafashije ikipe ye kubona amanota atatu batsinze Al Hilal FC igitego 1-0. Ni umukino wari ukomeye, ariko El Merreikh yawuvanyeho intsinzi ituma ikomeza guhangana mu cyiciro cyayo.

Muri Sudani y’Epfo kandi, Jamus SC ya Muhire Kevin yanyagiye Simba SC Juba ibitego 5-1 mu mukino wa gicuti. Nubwo Muhire atakinnye kuko akomeje gukora imyitoza nyuma yo gukira imvune, amakuru aturuka ku ikipe agaragaza ko imyitozo ye iri kugenda neza.

Muri Libya, Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad yatsinze Al-Shorouk 3-0 mu mukino wa gicuti. Iyi kipe iri kwitegura Libya Cup n’umukino wa Super Cup wa 2025, bityo aba Banyarwanda bombi bakomeje guhatana ngo bazabone imyanya yo kubanza mu kibuga.

INDI NKURU WASOMA :Uko inama za KNC zafashije Saint Eloi Lupopo imbere ya Al Hilal Omdurman

Mu gihugu cya Algeria, ES Sétif ya Biramahire Abeddy iri mu myiteguro yo gusubukura Shampiyona ku wa 12 Ukuboza 2025, aho izahura na JS Kabylie. Biramahire, kimwe n’abandi bakinnyi bashya muri iyi kipe, arashakisha imbaraga zo gufasha ikipe gutangira neza igice cya kabiri cya Shampiyona.

I Burayi, mu Bubiligi, Hakim Sahabo wa Standard de Liège yari ku ntebe y’abasimbura mu gihe ikipe ye yatsindaga KV Mechelen igitego 1-0, mu gihe RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette yanganyaga na Charleroi 0-0. Gueulette yinjiyemo ku munota wa 62, yongerera ikipe imbaraga mu minota ya nyuma.

Mu gihugu cya Azerbaijan, Zire FK ya Mutsinzi Ange yatsinze Kapaz 2-0. Mutsinzi yakinnye iminota y’inyongera, ariko akomeza gukora uko ashoboye ngo agaruke mu ikipe ibanzamo.

Mu Cyprus Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yakinnye umukino wose ubwo AEL Limassol yanganyaga na Apollon 2-2. Uyu myugariro akomeje kwitwara neza no kugaragaza ubunararibonye bukenewe mu ikipe y’Igihugu.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru