Connect with us

Amakuru

Jado Castar yahawe inshingano muri FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryongereye imbaraga mu miyoborere y’iterambere rya ruhago, ritangiza komite nshya zigamije gushyira umurongo uhamye ku cyerekezo cy’umupira w’amaguru kugeza mu 2030.

Muri izi komite hashyizwemo amazina akomeye, arimo Ntagungira Célestin “Abega” wahoze ayobora FERWAFA, ndetse n’umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar.

Komite ebyiri zashyizweho ni: Komite ishinzwe gutegura iterambere rya ruhago mu myaka itanu iri imbere, na Komite ishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo bya FERWAFA.

Komite ishinzwe gutegura iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, izageza mu 2030, iyobowe na Ntagungira Célestin Abega, impuguke mu bijyanye n’imiyoborere ya ruhago.

Ni izina rizwi kandi ryubashywe na benshi mu bakurikiranira hafi iterambere ry’umupira w’u Rwanda, bitewe n’ubunararibonye bwe n’uruhare yagize mu myaka yashize.

Abega azafatanya na Nikita Gicanda usanzwe ayobora ishami ry’umupira w’abagore muri FERWAFA nk’umwungirije, mu gihe Umunyamabanga w’iyi komite ari Bonnie Mugabe, umuhanga mu itangazamakuru n’imiyoborere y’imikino.

Iyo komite irimo kandi abanyamuryango bafite ubunararibonye butandukanye barimo Gerard Buschier, Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Nshuti Thierry, Murangwa Eugène Eric, ndetse na Bagirishya Jean de Dieu Jado Castar, umunyamakuru umaze igihe mu gusesengura ruhago nyarwanda.

Iyi komite ihawe inshingano zo gutegura gahunda z’iterambere rirambye, kureba uko ikipe y’igihugu yazamura urwego, , ndetse no kunoza uburyo amarushanwa ategurwa.

Komite ya kabiri, ishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo, iyobowe na Birungi John, uzwi nk’umuyobozi wa Vision FC. Iyi komite izibanda ku bikorwa remezo bifatika birimo amarerero, ibibuga, inyubako z’imyitozo n’ibindi bikenerwa mu iterambere ry’umupira.

INDI NKURU WASOMA :11 Chelsea ishobora gukinisha kuri Arsenal ari nako impaka za Palmer na Estevão zaciwe

Abamwungirije barimo Kayitesi Vivian, Mudaheranwa Yusuf, Niyitanga Désiré, Gisanura Raoul na Urayeneza John. Aba bose bagomba gufasha FERWAFA mu kureba uko ibikorwa remezo bihari byakwagurwa, ndetse hanakorwa ibishya bihuye n’icyerekezo cya ruhago yo ku rwego mpuzamahanga.

Abagize izi komite bashyizweho mu gihe FERWAFA iyobowe na Shema Ngoga Fabrice ikomeje mandat yayo izarangira mu 2029.

Itangazo rya Ferwafa, Ryemeje amakuru ya Shampiyona y’Abagore yahinduriwe izina, Ubu yitwa Rwanda Women Super League.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week48#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru