Connect with us

Amakuru

FERWACY irangamiye korohereza abakinnyi kongera kwitwara neza

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko rigiye kongera amarushanwa yo mu gihugu ndetse no kunoza gahunda y’imyitozo y’abakinnyi, hagamijwe kubaka urwego ruhamye rwatuma Team Rwanda ikomeza kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika ya 2025 yabereye muri Kenya, bagatahukana imidali 10.

Irushanwa ryari rimaze iminsi ribera i Nairobi kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Ugushyingo 2025, ryasize u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu byitwaye neza kurusha ibindi.

Afurika y’Epfo ni yo yaje imbere n’imidali itandatu irimo ine ya Zahabu, ikurikirwa na Eritrea yagize imidali 10 irimo itatu ya Zahabu n’itanu ya Feza. U Rwanda rwo rwashoboye gutahana imidali ibiri ya Zahabu, ine ya Feza n’ine y’Umuringa.

Ku wa 26 Ugushyingo 2025, FERWACY yakiriye ku mugaragaro abakinnyi 23 bahagarariye igihugu muri iyi Shampiyona, mu gikorwa cyabereye kuri Hilltop Hotel i Kigali.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwashimiye aba bakinnyi n’abatoza babo ku musaruro wuzuye ubwitange, bwemeza ko uburyo bahawe ibikenewe, haba mu myiteguro no mu bufasha bwose bw’ibanze, ari byo byabafashije kugera ku ntsinzi bagarukanye.

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa mbere, Bigango Valentin, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Ruyonza Arlette, bose bashimye intambwe Team Rwanda iri gutera.

Bigango yavuze ko umusaruro wabonetse ushimangira ko gahunda yo guteza imbere abakinnyi bakiri bato itangiye kugaragaza umusaruro ufatika.

INDI NKURU WASOMA:Perezida Kagame yashimye imyitwarire ya Arsenal

Yagize ati: “Umusaruro twabonye ufitanye isano n’ibyo twakoze muri Shampiyona y’Isi. Abakinnyi bato bakomeje kugaragaza ko bashoboye, kandi intego ni ugukomeza kuzamura urwego rwabo. Tugiye kongera amarushanwa yo mu gihugu kugira ngo bahore bahangana, kuko ni bwo bazakomeza gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko ibiganiro bagiranye n’abayobozi ba CAC muri Kenya, byibanze ku kureba uko Abanyarwanda bakwitabira amarushanwa menshi yo ku rwego mpuzamahanga.

Byitezwe ko ibiganiro bizakomeza no mu mpera z’iki cyumweru i Kigali, mu gihe hategujwe igikorwa cyo gutanga ibihembo bya Africa Cycling Excellence Awards (ACEA) kizabera muri Zaria Court ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Imidali ibiri ya Zahabu y’u Rwanda yegukanywe na Akimana Donatha mu batarengeje imyaka 17 ndetse na Nyirarukundo Claudette mu batarengeje imyaka 23, bombi mu masiganwa yo mu muhanda.

Imidali ine ya Feza irimo iya Team Rwanda mu rwego rwo gukina nk’ikipe, uwa Masengesho Yvonne ndetse n’iyombi ya Mwamikazi Jazilla. Naho imidali ine y’Umuringa yegukanywe na Masengesho Yvonne, Nyirarukundo Claudette, Nirere Xaveline na Niyonkuru Samuel.

U Rwanda rukomeje kuzamura urwego rwarwo mu mukino w’amagare, dore ko mu 2024 rwari rwatwaye imidali ine muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Kenya, naho mu 2023 rukaba rwarakuye imidali umunani muri Ghana.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru