Connect with us

Imikino

Basketball : U Rwanda ntago byaruhiriye imbere ya Guinea

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 , itsindwa na Guinea amanota 82-70 mu mukino wabereye muri Salle Multidisciplinaire i Radès, muri Tunisia, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 27 Ugushyingo 2025.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yitwara neza, ubona ko buri ruhande rwazanye imbaraga zo kwihagararaho mu gace ka mbere.

Steven Hagumintwari yafatanyaga neza na bagenzi be, naho ku ruhande rwa Guinea higanjije ubushongore bwa Shannon Evans. Agace ka mbere karangiye ari 18-18, nta kipe iragira ingufu ziyirusha indi.

Icyakora ibintu byahinduye isura mu gace ka kabiri kuko Guinea yagarukanye umurindi mwinshi, ishyiraho ikinyuranyo kinini binyuze kuri Souleymane Boum Jr na Ousmane Araphan bari mu mukino cyane.

NDI NKURU WASOMA:Europa League : Robin van Persie byamukomeranye yifashisha umuhungu we 

 U Rwanda rwo rwagaragaje guhuzagurika, rukora amakosa menshi kandi rukanapfusha ubusa ‘lancer franc’ rwahabwaga. Ni ko gutakaza ako gace ku manota 26-12, bituma igice cya mbere kirangira Guinea iyoboye 44-30.

Mu gace ka gatatu, abasore b’u Rwanda bagerageje kongera icyizere. David McCormack na Dieudonné Ndizeye bashyizemo imbaraga, bagabanya ikinyuranyo uko bashoboye. Ariko Shannon Evans yakomeje kubabera ingorabahizi, atsinda amanota akomeye yatumye Guinea iguma imbere. Aho gace ka gatatu kirangiriye, u Rwanda rwari rugisumbirijwe ku manota 62-47.

Umukino wageze mu gace ka nyuma u Rwanda rurwana n’ibihe, rurema amahirwe yo kugabanya ibyatandukanya impande zombi. Twizeyimama na McCormack bagerageje kuzamura urwego, ariko Ousmane Araphan Kaba na Mohamed Queta ba Guinea barushijeho gushyira igitutu ku Banyarwanda, bongera amanota yatumye icyizere cyo kubona intsinzi kiyoyoka.

Umukino warangiye Guinea itsinze u Rwanda 82-70, bikaba bisobanuye ko iyi kipe itangiye nabi urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar.

Muri uyu mukino, Shannon Evans ni we wigaragaje cyane atsinda amanota 27, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Hagumintwari na Ndizeye banganyije 18 buri wese.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Basketball :Dore icyo bisaba ngo u Rwanda rwitegura Guinea rujye mu gikombe cy’isi

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki 29 Ugushyingo 2025, rukina na Tunisia, mbere yo gusoza iyi mikino rukina na Nigeria ku ya 30 Ugushyingo 2025.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino