Connect with us

Amakuru

APR FC yaciye amarenga yuko hari abanyamakuru bayigumurira abakinnyi

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yongeye kugira icyo avuga ku bivugwa ko hari bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bavugwaho kugira imyitwarire itajyanye n’umwuga, bamwe bakabishingira ku kuba bafitanye ubucuti bwa hafi n’abanyamakuru batavuga rumwe n’ubuyobozi bwa APR FC.

Mu minsi ishize, nibwo humvikanye amakuru avuga ko hari abakinnyi b’iyi kipe bafite imyitwarire ishobora kubangamira ikipe, bamwe bakemeza ko babiterwa n’abo banyamakuru babashuka cyangwa babatera agatima ko kudafatanya n’ikipe.

Mu kiganiro Brig Gen Rusanganwa yahaye Isibo Radio yabajijwe niba ibi koko bifite ishingiro, maze ashimangira ko nta gihamya afite cyemeza ko hari umukinnyi ugerwaho n’ingaruka z’amakuru aturuka mu itangazamakuru.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta mukinnyi nashinja ko yananiwe gukina kubera ko umunyamakuru yamubwiye ngo ntakine. Nta gihamya mfite, nanjye numva ibyo bintu nk’uko abandi babyumva.”

Gusa nubwo atabihamya, yemera ko hari imyitwarire imwe n’imwe umuntu yakwibazaho, ku buryo utekereza ko hari ikiyikurura atamugaya.

Ati: “Biravugwa kandi hari ibintu tubona. N’uwabikeka sinavuga ko yaba atangiye kubona ibidahari, ariko sinatunga urutoki ku muntu ngo mvuge ko hari umunyamakuru ubiri inyuma.”

Chairman yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’imyitwarire idahwitse kitavugwa mu banyamakuru gusa, ahubwo ko kigera no ku bakinnyi ubwabo batagaragaza ubunyamwuga buhagije.

Ati: “Dufite abakinnyi batari abanyamwuga uko bikwiye. Hari ibyo bakora bikagutera kwibaza, hanyuma abantu bakabihinduramo ibyo bashaka kandi bigafatwa nk’ukuri.”

INDI NKURU WASOMA:FERWACY irangamiye korohereza abakinnyi kongera kwitwara neza

Nubwo APR FC itigeze ishyira ahagaragara amazina y’abavuga ko bafite iyo myitwarire, amakuru agenda avugwa ahuza bamwe mu bakinnyi n’iyi myitwarire bagishwa n’inshuti zabo mu itangazamakuru, mu rwego rwo koyobya cyangwa gutera akajagari mu ikipe kubera uburyo runaka bw’imibanire iri hagati y’abo banyamakuru n’ubuyobozi.

Icyakora ubuyobozi bwa APR FC bwo buravuga ko bugendera ku bimenyetso, bityo bikaba bidashoboka ko hashyirwaho urutonde rw’abakekwaho ibyo bikorwa hatabayeho ibimenyetso bifatika.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru