Connect with us

Amakuru

UCL : Mbappé yatsinze bitatu mu minota irindwi ubwo Arsenal yitwaraga neza

Arsenal yongeye kugaragaza ko iri mu bihe byiza muri uyu mwaka w’imikino, itsinda Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025.

Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi, kuko wahuzaga amakipe abiri afite amateka manini n’imikinire ishamaje muri iyi minsi.

Uyu mukino watangiye ufite umuvuduko wo hejuru, amakipe yombi asatirana ntacyo yikanga. Ku munota wa 22, abafana ba Arsenal bari bahawe ibyishimo  ubwo Julian Timber yabonaga igitego cyiza atsindishije umutwe ku mupira wavuye muri koruneri ya Bukayo Saka. Iki gitego cyabaye nk’icyongera icyizere ku bafana bari buzuye Stade ya Emirates.

Bayern Munich, nk’ikipe ifite ubunararibonye, ntiyacitse intege. Yongeye gusatira, bituma ku munota wa 32 Joshua Kimmich ateye umupira muremure ugera kuri Serge Gnabry wahise awuhindura imbere y’izamu, bawusanga Lennart Karl witsinze igitego cyatumye umukino usubira mu bitekerezo byo kongera guhatana. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

The Gunners batangiranye igice cya kabiri bashaka igitego cy’intsinzi, ariko uburyo bwabonetse kuri Mikel Merino na Bukayo Saka ntibwatanze umusaruro kugeza ku munota wa 61,ubwo Declan Rice yateraga umupira ukomeye wari uje wihuta, ariko Neuer awukurishamo akuguru.

Arsenal yakomeje kwinjira mu mukino cyane, bituma ku munota wa 69 Riccardo Calafiori ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, Noni Madueke awushyira mu nshundura atsinda igitego cya kabiri.

Icyizere cy’abafana cyahise cyiyongera, ariko ntibyatinze kuko ku munota wa 77 Gabriel Martinelli yahawe umupira mwiza mu kibuga hagati, atirisha Manuel Neuer wari usohotse nabi, atsinda igitego cya gatatu cyasize Bayern isubijwe mu gihirikirizo.

Nubwo Bayern Munich yakomeje gushaka uko yakwigarurira umukino, ubwugarizi bwa Arsenal bwabaye ibigugu kugeza iminota 90 irangiye, The Gunners babona amanota atatu y’ingenzi.

INDI NKURU WASOMA:Darko Novic yakomoje ku byo gutwarira igikombe muri APR FC

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, umusaruro watunguranye ni uwo kwa Liverpool yatsindiwe mu rugo na PSV Eindhoven ibitego 4-1, mu gihe Real Madrid yatsinze Olympiacos ibitego 4-3, Kylian Mbappé atsinda bitatu mu minota irindwi. PSG yatsinze Tottenham 5-3, Atletico Madrid itsinda Inter 2-1 naho Atalanta itsinda Frankfurt 3-0.

Sporting Lisbon yatsinze Club Brugge 3-0, AS Monaco inganya na Pafos 2-2 naho Copenhagen itsinda Kairat 3-2.

Umunsi wa Gatanu wasize Arsenal ku mwanya wa mbere n’amanota 15, ikurikiwe n’amakipe ane arimo PSG, Bayern Munich, Inter na Real Madrid afite amanota 12. Liverpool iri ku mwanya wa 13 n’amanota 9 mu gihe FC Barcelone iri ku wa 18 n’amanota 7.

Umunsi wa gatandatu uteganyijwe ku wa 9–10 Ukuboza 2025, uzarangwa n’umukino ukomeye uzahuza Real Madrid na Manchester City.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru