Connect with us

Amakuru

Kiyovu Sports yatumijeho inteko rusange mu buryo budasanzwe

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yatumijeho Inteko Rusange isanzwe izabera ku wa 27 Ukuboza 2025.

Urucaca rwongeye kugaragaza ko rushaka gushyira ibintu ku murongo no kwiyubaka mu buryo burambye, nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane rusohoye itangazo rimenyesha abanyamuryango bayo ko Inteko Rusange isanzwe izaterana ku wa 27 Ukuboza 2025 guhera saa tanu za mu gitondo.

Aho inama izabera nk’uko byatangajwe hazamenyekana mu minsi iri imbere nkuko iri tangazo ry’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ryabigaragaje, rinerekana ko iyi nteko izaba n’urubuga rwo gusuzuma no gutanga umurongo mushya w’iterambere, haba mu miyoborere, mu rwego rw’imari, ndetse no mu cyerekezo cy’uruhare rw’abanyamuryango.

INDI NKURU WASOMA:Byose ukeneye kumenya ku irushanwa rya FIFA Series rizakinirwa i Kigali

Ibigomba kwibandwaho birimo kwemeza abanyamuryango bashya, kwakira raporo y’ibikorwa n’iy’imari y’umwaka wa 2024-2025 ndetse n’iya 2025-2026, kongera kureba no kwemeza statut nshya z’Umuryango wa Kiyovu SC Association ndetse no kuzuza imyanya yaba ikirimo muri Komite Nyobozi no muri Board of Directors.

Iyi nama kandi izaba umwanya wo gutanga icyerekezo gishya cy’umwaka wa 2025-2026, cyitezweho gufasha ikipe gukomeza kugera ku ntego zayo no kongera imbaraga mu mikorere, cyane cyane mu gihe hamaze iminsi hagaragara ubushake bwo gusubiza ikipe mu murongo.

Kiyovu Sports yibukije ko abanyamuryango bemerewe kwitabira ari abafite ubunyamuryango bwemewe kandi barangije kwishyura umusanzu w’umwaka wa 2025-2026 ungana na 200,000 Frw. Ibi bikaba bigamije gukomeza gushyira imbaraga mu kuzamura uruhare rw’abanyamuryango mu miyoborere n’iterambere ry’ikipe.

Iyi nteko rusange iza ikurikira intambwe ikomeye Kiyovu Sports imaze gutera irimo kugenzura no gukemura dosiye z’abakinnyi bari barayireze muri FIFA, byari byagize ingaruka zo kuyibuza kwandikisha abakinnyi bashya.

Ubuyobozi bushya bumaze kugaragaza ubushake bwo kurangiza ibyo bibazo, bigaha ikipe isura nshya n’ubwisanzure bwo gukora no guhangana ku isoko ry’abakinnyi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru