Imikino yo ku munsi wa gatanu wa UEFA Champions League yari yakomeje kuri uyu wa Kabiri, isiga Chelsea itsinze FC Barcelona ibitego 3-0 mu mukino wari witezwe na benshi wabereye kuri Stamford Bridge, mu gihe Manchester City yongeye gutakaza amanota imbere y’abafana bayo.
Ni umukino watangiriye hejuru cyane ku ruhande rwa Chelsea, yahise yigaragaza mu buryo bw’imikinire no mu guhererekanya neza. Ku munota wa 5, Enzo Fernández yohereje umupira mu izamu ariko igitego kirangwa nyuma yo gusanga Wesley Fofana yari yabanje gukozaho intoki.
Barcelona nayo yahise igaruka mu mukino, aho Ferran Torres ku munota wakurikiyeho yahawe amahirwe akomeye n’amakosa y’ab’inyuma ba Chelsea, ariko ntiyayabyaza umusaruro. Iminota yakurikiyeho yakomereje ku mukino urimo imbaraga, Enzo Fernández yongera gushyira umupira mu nshundura ku munota wa 23 ariko nacyo kirangwa.
Chelsea yasaga n’iyashyizemo ikinyuranyo cy’imbaraga ugereranije n’aba basore bo muri Esipanye, bityo ku munota wa 27 Marc Cucurella yazamukana umupira awutera imbere, Jules Kounde arawutera mu izamu mu kwirwanaho, bihesha Chelsea igitego cya mbere cyemewe.
Barcelona yakomeje guhangayikishwa n’umuvuduko w’iyi kipe yo mu Bwongereza. Ronald Araújo wari myugariro wo kwizerwa, yakoze ikosa kuri Cucurella mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ahita ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, ihinduka umutuku, bityo Barcelona isigara ari abakinnyi 10.
Mu gice cya kabiri, impinduka zakomeje gukorwa: Marcus Rashford yinjira mu kibuga asimbuye Ferran Torres, naho Chelsea ishyiramo amaraso mashya Andrey Santos.
INDI NKURU WASOMA :CAF yitabaje umunyarwanda mbere yuko AFCON itangira
Ibi byahise bigira ingaruka kuko ku munota wa 55 Willian Estevão yinjijwe neza na Reece James maze atsinda igitego cya kabiri cyasembuye burundu Barcelona yari yamaze gutakaza icyizere.
Ku munota wa 73, Liam Delap winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira na Enzo Fernández
Uko indi mikino yagenze
- Benfica 2-0 Ajax
- Galatasaray 0-1 Union St. Gilloise
- Bodø/Glimt 2-3 Juventus
- Borussia Dortmund 4-0 Villarreal
- Manchester City 0-2 Bayer Leverkusen
- Marseille 2-1 Newcastle United
- Napoli 2-0 Qarabag FK
- Slavia Prague 0-0 Athletic Club
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c