Connect with us

Amakuru

Amissi Cédric yasabye imbabazi abayovu

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Amissi Cédric, yasabye imbabazi umuryango mugari w’iyi kipe nyuma y’uko afatiwe ibihano byo guhagarikwa imikino ibiri no kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mikino ya Shampiyona yakinnwe na Gasogi United ndetse na Al-Merreikh.

Ibaruwa y’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ni yo yemeje ibi bihano, isobanura ko Amissi yarenze ku mico n’amategeko agenga ikipe.

By’umwihariko, uyu mukinnyi yanenzwe uburyo yitwaye ubwo yasimburwaga muri iyo mikino yombi, agakuramo igitambaro cy’ubukapiteni akagikubita hasi mu buryo bwafashwe n’abenshi nko kutubaha ikipe n’abayobozi bayo.

Nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo, Amissi yanyuze kuri Instagram yicishije bugufi, asaba imbabazi abakinnyi bagenzi be, ubuyobozi n’abafana ba Kiyovu Sports.

 Yavuze ko igikorwa cye kitari kigamije gutambamira ikipe cyangwa gutesha agaciro ubuyobozi, ahubwo ko cyaturutse mu burakari bwatewe n’imyitwarire ye atiyumvamo neza muri iyo mikino.

Amissi yakomeje avuga ko muri iyi mikino ibiri we na begenzi baheruka gukina, yabababaje ku kigero cyo hejuru ari na yo mpamvu biri mu byatumye yisanga yaguye mu ikosa ry’iyi myitwarire yamugaragayeho.

INDI NKURU WASOMA: Umurundi Amissi Cédric yahagaritswe muri Kiyovu yamburwa n’inshingano

Amissi yashimangiye ko Kiyovu Sports ifite agaciro gakomeye kuri we, kandi ko inkunga ahabwa n’uyu muryango imufasha muri byinshi mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Ubutumwa bwe bwakiranywe ishyaka n’abafana bamwe bamushimira ko yemeye amakosa, mu gihe abandi bamwibukije ko nk’umukinnyi mukuru akwiye kuba intangarugero mu kibuga no hanze yacyo.

Amissi yasoje asezeranya ko nyuma yo kurangiza ibihano yahawe, azagaruka ari mushya kandi afite intego yo gukorera ikipe mu bwitange no mu bwiyoroshye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru