Amakuru
RPL : APR FC yifashishije Marines FC mu kwiyunga n’abafana
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe ya APR FC yakuye intsinzi ikomeye kuri Marine FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa shampiyona, umukino wakinirwaga kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri guhera saa kumi n’ebyiri.
Nubwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatahanye amanota atatu, byabasabye imbaraga n’ubushishozi budasanzwe kuko Marine FC yagaragaje ko ifite ubushake n’ubushobozi bwo gutuma uyu mukino ukomera.
APR FC ni yo yatangiriye imbaraga ziri hejuru, ibona uburyo bwo kubaka umukino no kotsa igitutu ku bakinnyi ba Marine FC.
Ariko ku munota wa kane , Sultan Bobo Sibomana wa Marine yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Ishimwe Pierre arikuramo arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Marine yakomeje kwirwanaho ariko inanyuzamo ikataka APR FC, nk’uko Sibomana yahinduye umupira mwiza Usabimana Olivier awushyizeho umutwe ariko unyura ku ruhande gato.
Ku munota wa 28, Marine FC yabonye penaliti iterwa na Mbonyumwami Taiba, ariko nanone Ishimwe Pierre ayikuramo. Nyuma y’ako kanya APR FC yakoze impinduka, Nshimiyimana Yunusu wari wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Aliou Souane.
Umukino wageze ku munota wa 45+1, Mbonyumwami Taiba yikosora neza atsinda igitego cyiza ku ishoti rikomeye yateye ari kure, rinyura kuri Ishimwe Pierre wari umaze gukiza ikipe ye inshuro nyinshi.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka hagamijwe kongera imbaraga. Marine FC yasimbuje Mukire Confiance hinjiramo Ishimwe Kevin, naho APR FC isohora Ronald Ssekiganda hinjiramo Mamadou Lamine Bah.
INDI NKURU WASOMA :Muvunyi ashobora kuvanamo ake karenge – Ubuyobozi bwa Murera burahura na RGB
Marine yakomeje gushaka igitego cya kabiri binyuze kuri Usabimana Olivier na Ilunga Ngoy, ariko uburyo babonye ntibubyare umusaruro.
APR FC yongeye gukora izindi mpinduka zirimo kwinjizamo Djibril Ouattara, maze ku munota wa 69 uyu mukinnyi ahita aha umupira mwiza Denis Omedi awubyazamo igitego cyo kwishyura.
Nyuma yo kubona ko bishoboka, APR FC yakomeje gusatira bituma ku munota wa 90+1 ibona igitego cy’intsinzi. Umupira wahinduwe neza na Iraguha Hadji wageze kuri Ngoy Alvine Ilunga awishyirira mu nshundura, umukino urangira APR FC itsinze Marine FC ibitego 2-1.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c