Connect with us

Amakuru

Handball : Hatangajwe abakinnyi 20 bazakoreshwa mu gikombe cy’Afurika

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo, Hafedh Zouabi, yatangaje urutonde rushya rw’abakinnyi 20 bagomba gukomeza kwitegura icyiciro cya kabiri cy’umwiherero utegura Igikombe cya Afurika cya 2026, kizabera i Kigali kuva 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.

Ni icyemezo avuga ko yakoze ashingiye ku isuzuma yakoze ku bakinnyi 28 bari bamaze ibyumweru bikorera hamwe kuva mu mpera z’Ukwakira.

Nyuma y’igenzura ryimbitse, Zouabi yasezereye abakinnyi 10, anongeramo babiri barimo umunyezamu Ufitinema Musa na Habumugisha Dieudonné, bombi bakinira GS Tabagwe.

Abasezerewe barimo abanyezamu babiri: Cyiza Kevin (ADEGI Gituza) na Ikuzwe Élysée (Mutenderi TSS).

Harimo kandi n’abakinnyi nka Musoni Albert, Rwamanywa Viateur na Muhawenayo Jean Paul ba APR, ndetse na Niyonkuru Clément (Musanze HC), Mutuyimana Gilbert (Police HC), Rutikanga Aimable (GS Tabagwe) hamwe na Bazimaziki Jean Damascène na Karenzi Yannick ba Gicumbi HT.

Umwiherero wa kabiri uteganyijwe kuba guhera hagati ya 26 Ugushyingo n’itariki 6 Ukuboza 2025, ukazibanda ku myitozo y’imbaraga, kunoza uburyo bw’imikinire no gukoresha ingufu mu maseti yo kwishyiramo icyizere.

INDI NKURU WASOMA :Twagusinyishije abandi bakujugunye – Amissi Cédric akomeje guterwa imijugujugu n’abayovu

Abakinnyi basigaye mu mwiherero:

  • Abanyezamu: Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Kwisanga Peter (Police) na Ufitinema Musa (GS Tabagwe).
  • Inyuma ibumoso: Nshimiyimana Alexis (APR), Ndatimana James (GS Tabagwe), Mbesutunguwe Samuel (Police).
  • Inyuma iburyo: Niyonkuru Karim (Police), Ndayishimiye Jean Pierre (APR HC), Habumugisha Dieudonné (GS Tabagwe).
  • Hagati mu bwugarizi: Muhumure Élysée (APR) na Kubwimana Emmanuel (Police).
  • Abasatira ibumoso: Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (APR).
  • Abasatira iburyo: Shumbusho Maliyamungu (APR), Ndayisaba Étienne (Police), Akayezu André (Police).
  • Abakina imbere: Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police), Niyoyita Vedaste (APR HC).Image

Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie, nyuma ya tombola yabereye i Kigali. Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye gukina iki gikombe gikomeye muri Afurika, nyuma yo kwitabira icya 2024 cyabereye mu Misiri, cyasojwe rufite umwanya wa 14 mu bihugu 16.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru