Connect with us

Amakuru

Ruhago y’abagore :  AS Kigali yakubitiwe ahareba i Nzega

Imikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore yasize Police WFC ikomeje gutanga ubutumwa bukomeye ku izina ryayo, nyuma yo kunyagira AS Kigali WFC ibitego 6-2 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Ni umukino wari utegerejwe cyane kuko wahuzaga amakipe yombi akunze kwitwara neza mu myaka yashize. Ariko kuri iyi nshuro, abakinnyi ba Police WFC bagaragaje ubushongore n’ubushake bwo gukomeza kuyobora shampiyona nta nkomyi.

Grace ni we wafunguye amazamu, akorerwa mu ngata na Elica watsinze ibitego bibiri, mu gihe Rukia na we yitwaye neza atsinda ibindi bibiri, naho Nicole asozaho atsinda igitego cya gatandatu cy’iyi kipe y’abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Ku ruhande rwa AS Kigali WFC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ibitego byombi byatsinzwe na Nadine, ari na we mukinnyi watangaga icyizere mur iyi kipe ye yari itorohewe.

INDI NKURU WASOMA:Umutoza wa Rayon Sports yegetse byose ku bakinnyi be

AS Kigali WFC itozwa na Mukamusonera Théogenie, usanzwe unungirije mu Mavubi y’Abagore, ikomeje kugorwa n’iyi shampiyona.

Mu mikino itandatu imaze gukinwa, nta ntsinzi n’imwe irabona: yanganyije imikino itatu, itsindwa indi itatu, ihagaze ku manota atatu gusa muri 18 yashobokaga imaze gukinira.

Ibyavuye mu yindi mikino yo ku munsi wa Gatandatu:

  • Nyagatare WFC 0-2 APR FC
  • Forever WFC 0-3 Inyemera WFC
  • Kamonyi WFC 2-0 Muhazi WFC
  • Macuba WFC 3-3 Indahangarwa WFC
  • Bugesera WFC 0-2 Rayon Sports WFC

Ku rundi ruhande, Police WFC ikomeje kwiharira umwanya wa mbere n’amanota yose 18.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru