Umukinnyi mpuzamahanga w’Umufaransa Paul Labile Pogba, Yagarutse mu kibuga nyuma yo kumara imyaka 2 n’amezi 2 adakina kubera gukoresha imiti yongera imbaraga.
Paul Pogba afite imyaka 32 y’amavuko, Akina mu ikipe ya AS Monaco, Ku mugoroba w’ejo hashize kuwa gatandatu, yinjiye mu kibuga asimbuye Mamadou Coulibaly ku monota wa 85’, Mu mukino wa Shampiyona y’Igihugu cy’Ubufaransa yari igeze ku munsi wa 13, Monaco yatsinzwe na Rennes ibitego 4-1.
INDI NKURU WASOMA: RPL : APR FC yakubitiwe mu Ruhengeri byungukirwamo na Police FC
Pogba mbere y’Ibihano yafatiwe:
Pogba yaherukaga mu kibuga ubwo yakiniraga ikipe ya Juventus mu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa Nzeri, Tariki ya 3, Icyo gihe Juventus yatsinze Empoli ibitego 2-0.
Pogba yahanwe imyaka 4 azira gukoresha imiti yongera imbaraga gusa, Yaje kujurira agabanyirizwa ibihano, yakuriweho amezi 18, Mu gihe yari amaze imyaka 2 ari muri ibyo bihano.
Nyuma y’Umukino ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru Pogba;
Yagize ati”Nababajwe no gutsindwa uyu mukino, Ariko nyuma ya byose ni byiza cyane, Kubona abantu bose bahaguruka bakwishimiye, Sinatekerezaga ko byaba, Mwakoze abafana kunshyigikira”.
“Nashakaga gutaga imbaraga nziza, Hari hashize igihe, Nifuzaga kongera kugaruka muri ruhago, Ikintu nkunda kurusha ibindi ku Isi”.
“Gusa haracyari akazi kenshi ko gukora, kugirango nongere kugera ku rwego rwiza rwo gukina iminota 90′.
Pogba kandi yakomeje avuga ku ikipe y’Igihugu y’ubafaransa niba umutoza Didier Deschamps aramutse amwiyambaje mu gikombe cya 2026, Yagize ati “Ibyo biri kure cyane”.
“Ndigutekereza kureba uko nagaruka ku rwego rwo gufasha ikipe, Niba ntari ku rwego rwo kwitwara neza muri Monaco, Mu ikipe y’Ubufaransa mfite ku byibagirwa”.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week47#/app/offer/top